| Iyi nyandiko twayohererejwe n'umusomyi utarivuze izina. Turamushimiye. nyuma yo guca umuvuno nkavunura nkasoma inkuru zanditwe kuriyisi yikoranabuhanga,(njye nyita iyindi si) njye rero mbazaniye umusanzu kurukundo. nkaba niba munyemereye ntaje gusobanya mudasobwa,nsobanya nbambanjirije,ahubwo nubwunganizi kandi nanjye nunganirwa kugirango dupfundure twongere dupfundike urukundo rwo pfundo ridpfunditse, uhereye kure aho isi iterwa inkingi aho umwana umwe arumuryango aho igiti kimwe arishyamba aho amarembo areshya abaenzi ugakomeza ukarenga kigali ubu yabaye ngari,ukambuka amasangano ya nyamweru ugaca nduga utarumunyanduga ahubwo urumunyarwanda,buhanga ndara tuzararana dutarame kurukundo,mvejuru,turuve(urukundo)ejuru,mwima na mushirarungu,dushire irungu murukundo,nyanza tuhanyure twiraza inyanza,nkabataruzi kandi tuzibanga ryarwo,tuhace ibano ryarwo.busasamana tuzahereza imana yarwo turusasire. tugaruke ikigali,twambuke amasangano ya nyabugogo,rwabaye ingogo(urukundo) nanyabarongo(rubyare abarongo/impanga) dufate mungara za bumbogo bwankuzuzu rugare,ducume urugendo,nitugera bicumbi habe igicumbi cyarwo ducumbike. tuzamuke mubekeye bwaho sovu ya sibagire kibiro ya Rwamagana nzahabahera amagana namwe muzanyiture urukundo,tuzagera muhazi mboze ibirenge.dutahe ibuganza aho nganje maze tuganze tutagamije kuganzanya ahubwo twuzuzanya.murakarama ubwo ufite icyo yambaza kurukundo: nduwanyu.ndabiteguye dusangire ibitekerezo. mbahaye ikaze nanjye mbasaba ikaze kurubuga rwiyisi yikoranabuhanga. |
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!