Abantu b’igitsina-gabo batari bacye inshuro nyinshi bibaza impamvu ab’igitsina-gore bakunda kujya mu bwiherero bari mu matsinda, ibizwi cyane nko kugendera mu kigare, bagendera icya rimwe, mu gihe kimwe kandi bakabikora inshuro zitari nke.
Ibi bikunze kugaragara iyo baba hamwe ari benshi nko mu bigo by’amashuri, aho bakora, bahuriye mu manama n’ahandi haba hateraniye abantu batari bacye.
Bitera kwibaza ibibazo byinshi bitandukanye abagabo baba babibona ; twifashishije urubuga rwa 7sur7, rwatangaje inkuru yagize icyo ivuga kuri iki kibazo kibazwa n’abagabo batari bacye ku mpamvu zitera igitsina-gore guherekezanya mu bwiherero.Uru rubuga rwatangaje ko benshi mu bantu b’igitsina-gore bafata umwanya wo kujya mu bwiherero nk’igihe cyiza cy’akaruhuko, akenshi iyo ibyo bari bahugiyeho, urugero nk’ibitekerezo byaganirwagaho muri rusange bisojwe, cyangwa se habonetse igihe gito cy’akaruhuko bahitamo kwerekeza iyo nzira baherekezanyije nk’ahantu ho gufatira ikiruhuko.
Indi mpamvu ituma igitsina-gore bakunda kujya mu bwiherero kiri mu gikundi, ni uko ari ho bagirira ibiganiro by’ubuzima bwabo bwite, aho bumva bisanzuye bashobora kuvugira amabanga yabo baba batifuza ko yamenywa n’abagabo.
Nyamara n’ubwo hatangwa zimwe mu mpamvu zihuriza abagore mu bwiherero nko kujya kuvugirayo amabanga yabo ndetse n’abagabo batari bacye bagatekereza ko abagore bose baherekezanyije bagana mu bwiherero aba ariyo abajyanye siko iteka biba bimeze kuko inshuro nyinshi bajyana batabanje guhana gahunda, batigeze batekereza abo bahitamo kujyana nabo ahubwo bakisanga bari kumwe ku buryo batabona ibyo baganira by’amabanga.
source-igihe.com

0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!