Point G yavumbuwe mu 1950 ivumbuwe na Ernest
Gräfenberg, Iyi point G niba ari ubwa mbere uyumviuse akaba ari izina
ryahawe ahantu ngo hagira sensibilité cyangwa se ubwumvumve bwo mu rwego
rwo hejuru, butuma ubashije gukorerwa aho hantu mu gihe cy’imibonano
mpuzabitsina ngo agira ibyishimo bidasanzwe ndetse bikaba byatuma
ibyishimo bye bigera ku ndunduro mu buryo bwiza cyane.
Gusa
abantu bose ntibayivugaho bimwe, hari abemeza ko ibaho abandi
bakayihakana. Mu minsi ishize twayivugaga ku gitsina gore, tuvuga ngo
ishakirwa muri cm 2 uvuye hanze winjira imbere mu gitsina cy’umugore,
aho umugabo ashobora kuyishakisha agafasha umugore we kwishimirwa
n’imibonano akoresheje igitsina gabo cg se urutoki. Byose bigaterwa
n’ibyo uwo akorera akunda kandi yifuza, ari nayo mpamvu ikiganiro ari
ngombwa igihe mugeze kuri uwo murimo.
Iyi
Point G ku bagore, ngo hari abagabo benshi rwose bayishakisha ariko
ntibabashe kuyibona.ARIKO NGO ABAGABO NA BO BABA BAYIGIRA. Ariko rero ho noneho, kuzayibona
bishobora kuba bigoranye cyane, cyane cyane iyo twinjiye no mu muco
nyarwanda.
Point G y’umugabo iboneka he ?
Nitujya ku rubuga rwa internet sexoconseil.com, cg tugasoma ibitabo nka "Le traité des caresses", cyanditswe na Dr Gérard Leleu cyangwa se "Questions d'hommes",
cya Drs Jean Belaïsch na Anne de Kervasdoué, ngo aha hantu umugore
ashobora gukorakora hakaba hafasha umugabo we kugira ibyishimo byo mu
rwego rwo hejuru harahari. Akaba ngo ari hagati y’aho udusabo tw’intanga
ku mugabo dutereye, hamwe n’umwenge w’ikibuno, ariko kandi si
ahagaragara inyuma, ahubwo nimo imbere mu mubiri w’umugabo.
Aha
hantu umugore yabashije kuhavumbura akahakorakora neza, ngo hashobora
gutuma umugabo agira ubushake bwo mu rwego rwo hejuru, ngo byaba na
ngombwa hakaba hatuma arangiza. Uti ese wahakora ute kandi ari imbere mu mubiri ?
Point G na Postaste
Ntarabikubwira,
nakubwira ko aha hantu, Point G ku bagabo, hagereranywa na Prostate,
aho Dr Jean Belaïsh yemeje ko na prostate ubwayo, igice kimwe mu bigize
imyanya myororokere y’umugabo, ngo bamwe mu bagabo baba bashimishwa no
kuba hagira uyibakorakoreraho anyujije muri wa mwenge w’ikibuno nyine.
Prostate
ubusanzwe ikaba ifasha mu gukora amasohoro, nayo ifite ambabuzi
ivubura, ariko kandi ngo ikagira uruhare no mu byishimo umugabo abonera
mu mibonano mpuzabitsina, ndetse no mu kubigeza ku ndunduro, cyangwa se
kurangiza.
Uti rero umugore yakora iki ngo abashe gukorakora Point G y’umugabo we, cyangwa se yemwe na Prostate ubwayo ?
Uko umugore yakorakora Point G cyangwa Prostate
| www.canoe.com |
Nta
kindi bisaba, ngo ni ukwinjiza urutoki muri wa mwenge w’ikibuno cy’uwo
mugabo muri kumwe, hanyuma ugashakisha, ukumva aho prostate iherereye,
noneho ugasa n’uhakorakora cyangwa se uhakorera massage, hamwe
n’iruhande rwayo, kugeza aho ugereye kuri ya Point G.
Ikizabikubwira
ko wayigezeho akaba ari uko umugabo azakubwira ko aho ugeze hari gutuma
amererwa neza cyane ni uko ugakomeza ukamukorakora ahongaho ukoresheje
rwa rutoki winjije mu mwenge w’ikibuno.
Abagabo
bashobora kumva vuba uburyo ibi bishobora kuba ari byiza, ni ababa
barigeze gukorerwa ikizamini cya Prostate kwa muganga.
Gusa
ntangira navugaga iby’umuco nyarwanda, uretse n’umuco, abantu bose
ntibakunda ibintu kimwe. Niba wumvise ibi rero ukaba ushaka kugerageza,
uramenye uzabanze ubivuganeho n’umugabo wawe kuko hari abagabo badakunda
ko hagira umuntu ubinjiza urutoki mu gitsina. SOURCE
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!