Bamwe bavuga ko ubunini n’uburebure aribyo byambere. Abandi bakemeza ko uburyo bikorwamo aribwo bw’ingenzi. Uburyo bikorwamo bwaba aribwo buri gutuma abasore cyane cyane ndetse n’abagabo mu bihugu bitandukanye ku Isi bakoresha utunini tw’ubururu (viagara) n’indi miti yitabazwa mu kongerera akabaraga umugabo muri iriya gahunda.
Ubushakashatsi buherutse gutangazwa na Journal Of Sexual Medicine buvuga ko abasore bakoresha bene iriya miti bibaviramo kwangirika mu mutwe no kutagira icyo bakwimarira idahari. Benshi muri aba basore kugirango bafate umurego batayikoresheje ngo ntibiborohera.Ubu bushakashatsi bwakozwe na VA Boston Healthcare System buvuga ko iriya miti ifasha igitsina cy’umugabo kumara umwanya munini gihagaze igenda igabanya ubushobozi karemano bwo kwihagarika, kuyikoresha kenshi bikaba byavamo ingaruka zo kutongera kwihagurutsa mu gihe umntu adafashe turiya tunini.
Buriya bushakashatsi buvuga ko ku abasore 1 200 bari ku kigero cy’imyaka 22 baganirijwe 11% bemeje ko bakunda kwifashisha iriya miti ngo ibatere ‘courage’ muri kiriya gikorwa.
Muri aba bakoresha iyi miti, 90% byabo bavuga ko iyo batayibonye bibagora kugira icyo bimarira. Ibi ngo bimaze kubatera ipfunwe ndetse no kumva ko ubushobozi bwabo bwabashizeho.
Source: Relaxnews
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!