Nyuma yo guhitamo uwo muzabana akaramata, bamwe bavuga ko umugore cyangwa umugabo aba adakwiye kongera kubonana nabo bahoze bakundana mu ibanga, ngo kuko bishobora kubasenyera. Ibi ariko bamwe barabyirengagiza bakabonanira ahantu hihishe, kandi ku buryo buhoraho.
Bamwe mu bantu bamaze kurushinga, bemeza ko babonana n’abahoze ari abakunzi babo kandi ko bibanezeza, uretse ko bamwe mu babikora ngo bazi ko bishobora kubasenyera akaba ari yo mpamvu babonanira ahantu hitaruye abantu babazi cyangwa se abo bashakanye badashobora kubabona ku buryo bworoshye.
Ibyaba byiza ngo ni uko umugore cyangwa umugabo bajya bereka abo bashakanye, abahoze ari abakunzi babo byanashoboka bose babyumvikanyeho, bakaba inshuti z’umuryango ariko ibyo kubonanira ahantu h’ibanga ngo bishobora kuvamo ingeso mbi.
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!