H.Bangambiki

Gusomana Bishobora Kwanduza Sida
Amakuru dukesha urubuga positive.org avuga ko rimwe na rimwe gusomana
byanduza SIDA, mu gihe abasomana umwe yogeje amenyo akikomeretsa mu
kanywa, cyangwa mu gihe amaze kwihaganyura akaba yakwikomeretsa.
Aya makuru avuga ko gusomana byateza ibyago bikomeye mu kurwara
SIDA, mu gihe uwo musomana afite agakomere mu kanywa, cyangwa ku
rurimi mu gihe umwe mu basomana afite ubwandu bwa SIDA, kuko
amatembabuzi yivanga n’amaraso bikaba byakwanduza uwo musomanye.
Center of Disease Control Ikigo cy’Abanyamerika gitangaza ko uburyo
umuntu yasomanye n’undi, bushobora gukorwa mu buryo byanduza uwo
basomanye.
Gusomana kuje kwiyongera ku zindi nzira zikwirakwiza agakoko
gatera SIDA, zirimo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, gukoresha
ibikoresho bikomeretsa byakoreshejwe n’uwanduye hamwe n’umubyeyi
wanduza umwana we amubyara cyangwa amwonsa.
- UBUSHAKASHATSI KU GUSOMANA
- UBURYO BUTANDUKANYE BWO GUSOMANA
- UBURYO 6 BWO GUSOMANA UGOMBA KWIRINDA
- INTAMBWE 13 ZO GUSOMANA NEZA
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!