KUBARA UKWEZI K'UMUGORE KU BURYO BURAMBUYE
Abagore benshi (abubatse n'abakiri ingaragu), bakenera kumenya ukwezi kwabo kugirango babashe kwimenya ubwabo, cyangwa se kumenya imikorere y'umubiri wabo. Kumenya ukwezi kwawe ntibivuga ko uzabikoresha kugirango ukore imibonano mpuzabitsina utabifitiye uburenganzira, ushobora no kukumenya kugirango bizagufashe kuboneza urubyaro igihe bizaba byabaye ngombwa. Ushobora kukumenya kandi kugirango uzabashe kumenya niba wakwitabaza pillules du lendemain kugirango wirinde ko habaho gutwita igihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye bigutunguye, urugero wenda igihe wafashwe ku ngufu. Dore ibisobanuro birambuye ku kwezi kw'umugore:
Abagore benshi (abubatse n'abakiri ingaragu), bakenera kumenya ukwezi kwabo kugirango babashe kwimenya ubwabo, cyangwa se kumenya imikorere y'umubiri wabo. Kumenya ukwezi kwawe ntibivuga ko uzabikoresha kugirango ukore imibonano mpuzabitsina utabifitiye uburenganzira, ushobora no kukumenya kugirango bizagufashe kuboneza urubyaro igihe bizaba byabaye ngombwa. Ushobora kukumenya kandi kugirango uzabashe kumenya niba wakwitabaza pillules du lendemain kugirango wirinde ko habaho gutwita igihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye bigutunguye, urugero wenda igihe wafashwe ku ngufu. Dore ibisobanuro birambuye ku kwezi kw'umugore:
| questmachine.org |
Iyo
rero umaze kumenya ukwezi kwawe uko kungana, ukaba urugero utagira
iminsi ingana buri gihe, icyo gihe formule ukoresha ni iyi: ufata iminsi
igize ukwezi kwawe kurekure (cyangwa se gufite iminsi myinshi mu yandi
magambo) ugakuramo 11. Hanyuma ugafata iminsi igize ukwezi kwawe
kugufi (cyangwa se ukugira iminsi mike mu yandi magambo) ugakuramo 18.
Niba dufashe urugero rw’ukwezi kw’iminsi 30 imyinshi, uyu mukobwa
akaba ajya agira n’ukwezi kw’iminsi 26 imikeya, turafata 30-11=19;
hanyuma dufate 26-18=8.
Ibi
bikaba bivuga ko uyu mugore iminsi ye y’uburumbuke ihera ku munsi wa
8, ikarangira ku munsi wa 19. Ibuka ko umunsi wa mbere ari uwo umugore
yaboneyeho imihango. Niba ariko umugore agira ukwezi kutajya guhinduka,
buri gihe akaba yagira nk’ukwezi kw’iminsi 30, we formule ye
itandukanye n’iriya
KU BURYO BURAMBUYE:
MENYA KUBARA UKWEZI K’UMUGORE BIRUSHIJEHO
Ukwezi
kw’umugore gushingiye kuri ya mitere y’umugore, aho udusabo twe
tw’intanga turekura intanga imwe gusa buri kwezi, hanyuma yabura
intangangabo ngo bikore umwana iyo ntangangore yari yarekuwe igapfa.
Hakaza kubaho imihango, hanyuma bigasubira gutangira, indi ntangangore
ikongera igakura ikarekurwa, bityo bityo.
Formule tuza kwifashisha ikwereka neza iminsi y’uburumbuke y’umugore, ariko si iyo kwizerwa ngo ureke gukoresha ubundi buryo bwo kwirinda igihe ushatse gukora imibonano mpuzabitsina. Ibi bikaba ari ukubera impamvu zikurikira:
Formule tuza kwifashisha ikwereka neza iminsi y’uburumbuke y’umugore, ariko si iyo kwizerwa ngo ureke gukoresha ubundi buryo bwo kwirinda igihe ushatse gukora imibonano mpuzabitsina. Ibi bikaba ari ukubera impamvu zikurikira:
1. Kudasama ntibibuza umuntu kwandura izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na Sida.
2. Icya kabiri, ushobora kuba wiringiye ko utari busame, ugasanga ukwezi kwawe kwahindutse utabizi, bitewe n’uko watembereye ahantu kure, ugahindura ikirere cy’aho wari umenyereye bityo bigahindura imigendekere y’ukwezi kwawe, cyangwa se bitewe n’uko ufite ibyakubabaje cyane cyangwa se ibyagushimishije cyane.
3. Icya gatatu, hari abantu benshi bavuga ngo ukwezi kwabo kureshya n’iminsi iyi n’iyi, nyamara bibeshya batazi kubibara.
Formule wakoresha mu kubara ukwezi kwawe ukamenya iminsi y’uburumbuke:
Kugirango umenye ukwezi kwawe bityo ubashe gukoresha formule, uba ugomba kumara nibura amezi atandatu ubara indeshyo y’ukwezi kwawe, kandi udataruka n’umunsi n’umwe, kugirango uzabashe kumenya niba ukwezi kwe kugira iminsi ingana cyangwa se niba guhindagurika. Kwaba kugira iminsi ingana, ukamenya ngo iyo minsi ni ingahe. Yaba itangana, ukamenya ngo imyinshi ni ingahe, kandi imike ni ingahe.
Kugirango umenye ukwezi kwawe bityo ubashe gukoresha formule, uba ugomba kumara nibura amezi atandatu ubara indeshyo y’ukwezi kwawe, kandi udataruka n’umunsi n’umwe, kugirango uzabashe kumenya niba ukwezi kwe kugira iminsi ingana cyangwa se niba guhindagurika. Kwaba kugira iminsi ingana, ukamenya ngo iyo minsi ni ingahe. Yaba itangana, ukamenya ngo imyinshi ni ingahe, kandi imike ni ingahe.
Iyo rero umaze kumenya ukwezi kwawe uko kungana, urugero, ukaba utagira iminsi ingana buri gihe, icyo gihe formule ukoresha ni iyi: ufata iminsi igize ukwezi kwawe kugufi (cyangwa se ukugira iminsi mike mu yandi magambo) ugakuramo 18. Hanyuma ugafata iminsi igize ukwezi kwawe kurekure (cyangwa se ugufite iminsi myinshi mu yandi magambo) ugakuramo 11. Niba dufashe urugero rw’ukwezi kw’iminsi 26 imikeya, uyu mukobwa akaba ajya agira n’ukwezi kw’iminsi 30 imyinshi, turafata 26-18=8; hanyuma dufate30-11=19.
Ibi bikaba bivuga ko uyu mugore iminsi ye y’uburumbuke ihera ku munsi wa 8, ikarangira ku munsi wa 19. Ibuka ko umunsi wa mbere ari uwo umugore yaboneyeho imihango.
Ku mugore ugira ukwezi kudahindagurika na rimwe:
| hu-berlin.de/sexology |
Niba
ariko umugore agira ukwezi kutajya guhinduka, buri gihe akaba yagira
nk’ukwezi kw’iminsi 30, we formule ye itandukanye n’iriya, we afata
iminsi ye agakuramo 14, hanyuma iminsi ye yo gusamamo ikaba ihereye
imbere y’umunsi yabonye ho 3, na nyuma y’iyo minsi ho 3, akongeraho
umunsi umwe umwe wo kwiteganyiriza. Ni ukuvuga ngo afata 30-14=16,
noneho iminsi y’uburumbuke ye igahera kuri 16-4=12, maze ikazarangira
kuri 16+4=20. Ni ukuvuga ko uyu we iminsi ye y’uburumbuke ihera ku munsi
wa 12, ikagenda ikarangira ku munsi wa 20, wibuka ko umunsi wa mbere
ari uwo umugore yaboneyeho imihango.
Cyangwa se nanone, nawe agakoresha iriya formule, agafata ya minsi ye itajya ihinduka na rimwe agakuramo 18, akongera akayifata agakuramo 11, iminsi abonye hagati aho ni iyo kwifatamo. Urugero, 30-18=12, 30-11=19, ukongeraho umunsi wo kwizera, iminsi y’uburumbuke igahera ku munsi wa 12 kugera ku munsi wa 20.
IKITONDERWA : Iyi formule ntikoreshwa n’abantu bagiye kwa muganga gufata uburyo bwo kuboneza urubyaro, kuko n’iyo wabukoreshaga noneho ukazabuhagarika, nawe urongera ukabanza ukamenya ngo ukwezi kwawe kuzajya kureshya gute, ukamara nibura umwaka ubara, kuko nyuma yo guhagarika iriya miti ukwezi kwawe gushobora guhinduka ntikungane nk’uko kwahoze mbere.
Uko wabara ukwezi kwawe ku buryo burambuye
Iyi mibare iri hasi ni urugero tugiye gufata, ikaba isimbura indangaminsi. Duhere mu kwezi kwa 3, maze dufatire urugero ku kwezi kwa Mariya. Itariki Mariya yagiye aboneraho imihango iratsindagiye kandi irabyibushye:
Werurwe : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 31 / Mata : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30/Gicurasi : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 31 / Kamena : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 /
Nyakanga : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 31 /Kanama : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 31 / Nzeri : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30.
Reka noneho tubare iminsi yagiye agira : Ku itariki ya 6 Werurwe, Mariya yari atangiye ukwezi kuko yabonye imihango. Uku kwezi kwarangiye mbere y’uko asubira mu mihango ikurikiraho, hari ku itariki ya 29 Werurwe. Aha Mariya yagize iminsi 24. Hanyuma bukeye atangira ukundi kwezi.
Kwatangiye ku itariki ya 30 Werurwe, kurangira ku itariki ya 25 Mata. Aha, Mariya yagize iminsi 27. Mu kwezi gukurikiyeho, kuva tariki ya 26 Mata kugera tariki ya 19 Gicurasi, uku kwezi kwe kwabaye iminsi 24. Hanyuma hakurikiyeho kuva 20 Gicurasi, kugera 14 Kamena, aha ni iminsi 26. Kuva 15 Kamena kugera 12 Nyakanga, ni iminsi 28. Kuva 13 Nyakanga kugera 8 Kanama, ni iminsi 27. Naho kuva 9 Kanama kugera 4 Nzeri, ni iminsi 27.
Nusubiza
amaso inyuma ukareba mu minsi y’ukwezi kwa Mariya, urasanga mu gihe
cy’amezi 6 y’indangaminsi isanzwe, kuva muri Werurwe kugera muri Nzeri,
we yagizemo amezi umunani y’ukwezi kwe. Ukwezi kwe kwagize iminsi mike
kwabaye iminsi 24, naho ukwezi kwe kwagize iminsi myinshi kwabaye
iminsi 28.
Aha rero turabigenza gute ngo tumenye igihe Mariya aba ashobora gusamamo, n’igihe aba adashobora gusama ? Ni ya formule twabonye kare ikoreshwa. Iyi formule ni ugufata iminsi y’ukwezi kugufi tugakuramo 18, hanyuma tugafata iminsi y’ukwezi kurekure tugakuramo 11.
Uti iyi formule yavuye he ?
Ubundi buri mugore wese, iyo intanga imaze kurekurwa (le jour de l’ovulation), hashira iminsi 14 hanyuma akabona imihango. Kandi umugore ashobora gusama iminsi 3 mbere y’irekurwa ry’intanga (mbere y’uko ovulation iba), kuko intangangabo iyo zigeze mu mubiri we zitegereza iminsi 3 zitarapfa, maze intangangore yazarekurwa igasanga zirahari, zirarekereje, imwe murizo ikaba ihuye na ya ntangangore, umugore akaba arasamye.
Hanyuma kandi ashobora gusama iminsi ibiri nyuma y’irekurwa ry’intanga, kuko intangangore nayo iyo irekuwe idahita ipfa. Bityo muri iyo minsi ibiri imara igifite ubuzima, iyo umugore akoze imibonano mpuzabitsina, intangangabo zigera mu myanya myibarukiro ye zisiganwa, hanyuma zigasanga intangangore yamaze kurekurwa kera, ni uko imwe murizo ikaba ihuye na ya ntangangore, umugore akaba arasamye.
Niyo mpamvu kuri wa munsi wa 14 mbere y’uko umugore asubira mu mihango ikurikira, twongeraho iminsi ibiri inyuma, hanyuma kandi tugakuraho itatu imbere, maze tukongeraho n’undi nk’umwe cyangwa ibiri ya securité (yo kugirango wizere neza ko nta kibazo cyo gusama gihari). Tukabona rero ya minsi, 11 na 18 twifashisha. Iminsi 18 tuyikura mu minsi igize ukwezi kugufi kw’umugore, naho iminsi 11 tukayikura mu minsi igize ukwezi kurekure umugore yigeze kugira.
Mu kubara ukwezi kwa Mariya rero dukoresheje iyi formule, turafata iminsi igize ukwezi kugufi yigeze kugira, 24-18=6. Hanyuma dufate ukwezi kwe kurekure, iminsi 28-11=17. Ibi bihita bivuga ngo, iminsi ya Mariya yo gusamamo, cyangwa se iminsi ye y’uburumbuke, ni ukuva ku munsi wa 6, kugera ku munsi wa 17.
Niba utari uzi kubara ukwezi kwawe, wenda wibwira ngo umuntu atangira kubara avuye mu mihango, cyangwa se ukaba utari uziko umuntu atangira kubara ku munsi wa mbere yaboneyeho imihango, ukaba utari uzi igihe ukwezi kurangirira, nizere ko umenye uko uzajya ubara iminsi ngo umenye uko ukwezi kwawe kureshya.
====
Sobanukirwa na Cancer y’umura
| nlm.nih.gov |
Cancer y’umura ni indwara ifata abagore gusa kuko aribo bagira umura.
Umura ni iki ?
Umura
ni umwanya umwe mu myanya y’imbere igize imyanya myibarukiro y’umugore.
Mu mura, niho umwana akurira igihe umubyeyi amutwite. Mu mura kandi
niho buri kwezi hitegura kuzakira umwana iyo habwiwe n’ubwonko ko
intanga ngore yakuze. Hanyuma hatabaho gusama, mu mura niho haturuka
imihango kuko ibyahiremye ngo bizakire umwana biba bimubuze hanyuma
bigasenyuka.
Uyu mura rero, ubusanzwe ngo ukaba ukozwe n’imikaya.
Cancer ifata umura gute ?
Cancer
ngo iragenda ikibasira uturemangingo twari kuziterateranya tugakora
nk’uburiri niba ariko nabivuga umwana yari kuzaryamaho igihe umubyeyi
amutwite, mbese ari munda, ubwo buriri akaba aribwo mu gifaransa bita
endomètre. Iyi endomètre nayo ubwayo rero ikaba iba ikozwe n’uduce
dutandukanye tubamo imvubura nyinshi ; les glandes.
Aha nise uburiri, cyangwa se
endomètre, ni igice gihidurwa buri kwezi. Uko umugore agiye mu mihango,
ubu buriri burasenyuka, hakazirema ubundi mu gihe umubiri uba witegura
kwakira umwana. Umwana atabaho, bwa buriri cyangwa se endomètre ikongera
igasenyuka mu gihe cy’imihango. Iyo rero umugore asamye, hanyuma wa
mura ukakira iryo gi ritinda rikavamo umwana, bwa buriri nabwo bugumaho,
cyangwa se endomètre, kuko umugore atongera kujya mu mihango, kugeza
igihe azabyarira ndetse akarindira no gukurira umwana. Ibi rero bikomeza
gukorwa gutya buri kwezi, kugeza igihe umugore azacurira.
Tugendeye rero kuri iki gice
cy’imyanya myibarukiro y’umugore aricyo mura, dusanga umugore ashobora
kurwaraho ubwoko bubiri bwa Cancer. Ubwoko bwa mbere, ni iyo cancer
ifashe agahu gafubitse imbere mu mura. Icyo gihe iyi cancer bayita
cancer de l’Uterus cyangwa se cancer de l’endomètre. Ariko ku bwa
kabiri, birashoboka nanone ko cancer ifata mu mikaya igize umura. Icyo
gihe iyi cancer bayita sarcome utérin.
Cancer y’umura yandura ite ?
| internat.sanofi-aventis.com |
Abahanga bakomeje
gukora ubushakashatsi, maze ngo baza gusanga muri iyi minsi iyi cancer
isigaye ikunda guterwa ahanini na virus yitwa papillomavirus humains.
Francoise Thierry, umushakashatsi muri Institut Pasteur, agaragaza ko
izi virus zirimo ibice bibiri. Izifata uruhu, hamwe n’izifata
umworohera, muqueuse. Mu gihe zimwe murizo zivurwa zigakira, inyinshi ni
izitanga cancer.
Zirikana : Igikomeye cyane
ugomba kuzirikana ni uko iyi papillomavirus itera cancer y’umura ngo
yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Ikindi ni uko ngo abagore
basaga 280.000 buri mwaka ku isi baba bapfa bazize iyi cancer y’umura.
Ni abahe bagore bakunda kurwara cancer y’umura ?
Abagore
bakunda guhura n’iyi virus cyane, ni abagore bakiri bato, bitewe ni uko
usanga aribo bakora imibonano mpuzabitsina cyane. N’abandi bose rero
bayikora cyane, nabo baba bugarijwe n’iyi virus ishobora kubanduza
cancer y’umura. Abagore 30 % bakiri munsi y’imayaka 30 nibo babonekaho
cancer y’umura, mu gihe iyo bamaze kurenga iyi myaka usanga ngo
abayandura ari 10% gusa.
Mu myaka itanu umugore atangiye
gukora imibonanao mpuzabitsina bwa mbere, aba afite ibyago bigera kuri
60% byo kwandura iyi virus izamutera cancer y’umura niba ativuje, mu
gihe hasigara ibyago biri hagati ya 5 n’ 10% gusa byo kwandura, iyo
abagore bamaze kurenga imyaka 40.
Mu buzima bw’umugore ku isi
rero, ngo usanga buri mugore 1 ku bagore 2 bonyine ngo aba yarahuye
n’iyi virus, n’ubwo bwose harimo abagira amahirwe bakivuza bagakira
bitarabaviramo cancer.
Uretse rero aba bagore bakunda
gukora imibonano mpuzabitsina cyane baba bashobora kwandura iyi virus
yitwa papillomavirus, aba nabo ariko akaba ari abagore bakunda
guhinduranya abagabo cyane bakorana nabo imibonano mpuzabitsina, aho
usanga umugore aca inyuma umugabo we agahura n’abandi benshi, n’ibindi
nk’ibyo ; ngo abandi bagore iba yugarije ni abigeze kurwara zimwe mu
ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka Herpès na condylome.
Umugore ufite ikibazo cy’uko mu
mubiri nta vitamine A afite, nawe ashobora guhura n’iyi cancer y’umura.
Ariko ikindi cyiza nakubwira, ni uko ngo abagore bafata ibinini byo
kunywa biboneza urubyaro, ngo bo baba bafite amahirwe menshi yo
kutandura iyi virus !
Niba iyi virus uko igeze mu mubiri atariko itanga cancer, ni ibiki byaba biyifasha gutanga cancer ?
Nibyo
koko uwanduye izi virus wese ntibivuga ko azarwara cancer y’umura
byanze bikunze kuko hari izikira zitaravamo cancer uretse ko arizo nke.
Hari
ibindi bintu rero byorohereza izi virus iyo zigeze mu mubiri kuzavamo
cancer. Bimwe muribyo bikaba kunywa itabi. Ibindi bintu byorohereza izi
virus iyo zigeze mu mubiri kuzavamo cancer, ngo biracyakorerwa
ubushakashatsi.
Wabwirwa n’iki ko wafashwe na cancer y’umura ?
Iyo
umugore agifatwa n’iyi cancer ntabimenya. Muri make nta bimenyetso
agaragaza. Ariko uko imyaka igenda iba myinshi umugore ayirwaye, ngo
ashobora gutangira kubona ururenda rudasanzwe ruza mu gitsina, cyangwa
se n’ibindi bintu byose bidasanzwe bimuvamo, cyangwa se akaba yava
bidasanzwe.
Nanone ushobora kubibwirwa n’uko
uzana amaraso mu gitsina nyuma yo gukora imibonano. Iki nacyo gishobora
kuba ikimenyetso cy’uko umugore, cyane cyane ukiri muto, arwaye cancer
y’umura. Naho ku bagore bacuze, kuva nibyo bishobora kuba ikimenyetso
cya cancer y’umura.
Ni gute wakwirinda kurwara cancer y’umura ?
N’ubwo
bwose kuyirwara ari impanuka, (accident), ariko icyo nakubwira ni uko
wirinze gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo benshi, niba
wararushinze ukagumana n’umugabo wawe gusa, nabyo byakurinda kuzarwara
iyi cancer y’umura ku ruhande rumwe.
Ikindi wakwirinda ni ukunywa
itabi, kuko twabonye ko n’iyo ugize ibyago byo gutoragura iyo virus
itera iyi cancer, kunywa itabi biyorohereza kuzagutera cancer kandi
wenda wari kuyikira itagejeje ahongago.
Ni ryari wajya kwisuzumisha iyi cancer y’umura ?
Iyo
kwa muganga bamenye ko urwaye iyi cancer hakiri kare, ngo bituma
batangira kuguha imiti yoroheje. Ariko nk’uko nabikubwiye, iyo umugore
akiyandura nta kimenyetso na kimwe abona. Niyo mpamvu rero ari
iby’ingenzi ko umugore wese cyangwa se n’umukobwa nk’uko mu kinyarwanda
tubatandukanya, ni ngombwa ko ngo yajya kwa muganga kwisuzumisha ngo
bamurebere ko iyi cancer itaramufata, ibi kandi ngo akabikora nibura
buri myaka 2 cyangwa 3.
Kandi rero waba uri umwe mu
bakora imibonano n’abagabo benshi batandukanye, unywa itabi cyane se,
wowe ugirwa inama yo kujya kuyisuzumisha buri mwaka. Nkwibutse ko uku
kwisuzumisha ubikora nta hakurya na hamwe, nta n’ikimenyetso urabona,
kuko ibimenyetso nahoze nkubwira bigaragara ari uko cancer imaze gukura,
cyangwa se imaze igihe.
Niba cancer idakira, kujya kwisuzumisha kare hari icyo byatanga ?
Buriya,
ngo mu bagore bajya kwa muganga nta bimenyetso bafite, bagiye kubaza
gusa niba iyo cancer itarabafata, ngo hafi 100% by’abo basangana iyi
cancer, mu myaka itanu bafata imiti nyuma yaho barakira, kuberako baba
bayivumbuye hakiri kare. Ariko igiteye ubwoba kurushaho, cyakagombye no
kugusunikira kujya ujya kwisuzumisha iyi cancer buri myaka ibiri nibura
n’ubwo ntaho uba ubabara, ni uko ngo muri ba bandi noneho bajya kwa
muganga ari uko batangiye kubona ibimenyetso bakabasangana iyi cancer,
ngo nabo hagati ya 40 na 70% byabo bayisanganye, mu myaka itanu nyuma
yaho ngo barapfa.
Inama : Niba uri
umugore cyangwa umukobwa, ukaba ukunda ubuzima rero, kandi ukaba ukunda
kwikingira kuruta kwivuza, nakugira inama yo kujya ujya kwa muganga
nibura buri myaka ibiri bakakurebera niba nta cancer y’umura iragufata.
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!