1.Kuganira kw’Abashakanye ni wo musingi w’urugo n’iterambere rirabye : Abashakanye baba bakwiye kubwizanya ukuri muri byose ntacyo baciye hejuru, kuko kutabwizanya ukuri nibyo bivamo gucengana, no kumena amabanga y’urugo.
![]() |
| Urugo Ruhire |
2.Kuganira ni umuti wo gukemura ibibazo hagati y’Abashakanye : hatabayeho kuganira ntihaboneka n’ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Kumva mugenzi wawe aho gushaka ko ariwe ukumva, ukamuha umwanya uhagije ukumva igitekerezo ke cyangwa ikifuzo cye, utamuniganye ijambo.
3.Mu kuganira niho bafatira ingamba zo guhangana n’ubuzima bw’ejo hazaza : Nta terambare rishobora kubaho mu gihe umugabo n’umugore badafata umwanya wo kwicara hasi ngo basase inzobe, baganire ku buzima bw’ejo haza, ku bana babyaye cyangwa bateganya kubyara, ku mishinga ibyara inyungu, ndetse no ku rindi terambere ritandukanye.
4. Mu kuganira niho umuntu wese amenyera undi kurushaho : Ntiwamenya ko uwo mubana ababaye cyangwa yishimye, ntiwamenya icyo akunda n’icyo yanga, hatabayeho guhana umwanya ngo muganire.H.Bangambiki
Urukundo: Irinde Amakosa 5 Yatuma Umuhungu Akubeng...
Mbese Urukundo Rw'Ukuri Ruracyabaho?
Isomo ry'Urukundo

0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!