John Teelwa umusore wo mu gihugu cya Kenya w’imyaka 28, afite inzozi zo kuba umuntu wa mbere ku Isi wasomye abagore benshi.
Nk’uko tubikesha urubuga afriquinfos, mu gufata uyu mugambi nta mikino yigize agira kuko ashaka kuzandikwa mu gitabo cyandikwamo abakoze ibikorwa by’agatangaza.
Igitangaje ni uko uyu musore wiyise umujura w’utubizu (bandit du baiser) yishyiriyeho uburyo buzatuma agera ku nzozi ze. Amaze gusoma abagore bagera kuri 675 kandi mu myaka 3 gusa azaba yesheje umuhigo we ; ni ukuvuga agejeje kuri miliyoni.
Uburyo akoresha ngo buroroshye cyane kuko asoma umugore wese ahuye na we akabimwemerera. Abanza gusobanura iby’inzozi ze umupfuye agasoni akamusoma.
Ibwiriza yihaye ni uko atagomba gusoma umugore uri munsi y’imyaka 16 y’amavuko. Nyamara si buri wese ugira ishyushyu ryo kumusoma, akaba ari zo mpungenge afite mu kwesa umuhigo we.
Ubufasha ahabwa n’umuryango we ndetse n’abafana bo ku rubuga rwa Facebook bumwongeramo agatege ko gukomeza intego ye. Asanga ntako byaba bisa Umunyakenya asimbuye Umufaransa kuri uwo mwanya.
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!