Mu muco w’Abanyamerika n’Abanyaburayi, usanga kwerekeza urutoki rwa musumbazose ( middle finger) ku wundi muntu ari igitutsi gifatwa nk’icy’urukozasoni cyane. Ibi ni nako biri kuri benshi barimo n’Abanyarwanda cyane abanyamujyi. Ariko se byaba byaraturutse he ngo byitwe igitutsi ?
![]() |
| Urutoki rwa musumbazose nk'igitutsi |
Ibi si ibya vuba aha, kuko nk’uko n’umuhanga mu by’ubumenyamuntu (anthropology), Desmond Morris, yabitangarije BBC ati : "iki ni kimwe mu bitutsi by’amarenga bya kera cyane bizwi.”
Mu bihe byakera mu Bugiriki, iki gitutsi cy’amarenga cyari kiriho kandi gikoreshwa, ndetse n’abahanga mu by’ubumenyi (philosophers) b’icyo gihe barakifashishaga.
Aha twavuga nk’uwitwa Diogenes wabikoresheje mu kinyejana cya kane mbere y’ivuka rya Yezu, ubwo yasubizaga abari baje kumureba ngo bamubaze icyo avuga ku musizi w’ibwami witwaga Demosthènes, we agasubiza abatuka akoresheje iki kimenyetso, nk’uko amateka y’Abagiriki abigaragaza.
Mu gutanga ubusobanuro bw’impamvu kwerekana musumbazose ari igitutsi, uyu mugabo akomeza agira ati : "musumbazose igereranywa n’igitsina cy’umugabo (imboro), naho intoki zihinnye zikaba amabya. Mu kubikora rero uba uhaye umuntu ikimenyetso cy’igitsina gifite umurego (cyashyutswe) . Ni nk’aho uba umubwiye ngo ‘iyi ni imboro’."
Mu Bugiriki bwa kera, kwerekana uru rutoki byitwaga ’katapugon’ bishaka kuvuga umuntu wemera ko bamwenda mu kibuno, yaba ari umugore akitwa ’katapugaina’. Iki gitutsi kikaba cyarakoreshwaga cyane mu mikino y’urwenya. Naho Abaromani nabo bakoreshaga iki gitutsi ariko bakacyita mu kilatini ’digitus impudicus’ bishaka kuvuga ko ari urutoki rw’urukozasoni.
Gusakara kwabyo henshi ku isi bikaba byaratewe no kuba ubwami bw’Abaromani bwarigaruriye igice kinini cy’Isi igihe bwari bugikomeye, ndetse n’umuco w’Abaromani n’Abagereki ukaba ariwo waganje iyindi myinshi kugeza n’ubu.
Ubundi iki gitutsi gikoreshwa mu marenga, aho umuntu ahina intoki ze zindi nk’ufunga igipfunsi hagasigara urutoki rwa musumbazose, yarangiza akerekeza k’uwo atuka inyuma h’ikiganza, ku buryo utukwa abona urwo rutoki rurerure n’urwara rwarwo. Ubusobanuro bihabwa, hose ni bumwe kuko nk’uko biri ku rubuga rwa Wikipedia, ubikora aba ashaka gutukana ku bijyanye n’ibitsina.
Bijya bigaragara henshi bikorwa n’abitwa abasitari, abakinnyi b’umupira w’amaguru, ndetse n’urubyiruko rw’ubu kuko ruba rwabibonye mu mateleviziyo. Ariko ni ibintu by’ikinyabupfura gike ku buryo hari n’abagiye babihanirwa cyangwa bakabigayirwa. Aha twavuga nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Uruguay Luis Suarez, wigeze kubikora mu mpera z’umwaka ushize, yereka abafana b’ikipe ya Fulham, bigatuma ahanishwa gusiba umukino wakurikiyeho ashinjwa imyitwarire mibi ku kibuga.

0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!