Mu bihugu bimwe na bimwe bikiri mu nzira y’amajyambere kubona umuhungu ukundana n’umukobwa umuruta cyangwa umugabo washakanye n’umugore umuruta, abantu babibonamo amahano mu gihe mu bihugu byateye imbere umuhungu akundana n’umukobwa umuruta batabibonamo ikibazo.
Impamvu zitangwa n’abavuga ko batakunda umukobwa ubaruta ubukuru ziratandukanye nk’uko bagiye babidutangariza.
Umusore warangije kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda tutari butangaze amazina nk’uko yabidusabye, ngo yakundanye n’umukobwa umurusha imyaka itatu bamaranye umwaka n’igice inshuti ze, ababyeyi n’abavandimwe be batangira kumubwira ko babona yarasaze kuko yakundanaga n’umukecuru, n’andi magambo atandukanye.
“Kubera amagambo y’abantu nanjye naje kwiyumvamo ipfunwe, hanyuma nza kumureka nta kindi dupfuye,’’ ngicyo icyemezo yafashe kubera bamwe mu bo babanaga.
Abandi bahungu bavuze ko iyo ukundanye n’umukobwa ukuruta agutegeka, cyangwa akagusuzugura ugahora wumva uri hasi ye.
Umugabo witwa Kayitankore we yatubwiye ko ku bwe umuhungu ufite urukundo nyarwo nta gikwiye kumutangira n’iyo abantu bamubwira inenge zitandukanye ku mukobwa yakunze we ntazo abona.
Kuri we ngo asanga ikibazo cy’imyumvire ari cyo gituma abahungu bamwe bagira ipfunwe ryo gukundana n’abakobwa babaruta.Habyarimana Bangambiki
Ese hari icyo bitwaye umuhungu gukundana n’umukobwa umuruta ubukuru ? Ibitekerezo by’abasomyi birakewe.

1 comments:
ntacyo bitwaye gushaka umukobwa ukuruta icya mbre nuko haba hari urukundo kko urukundo ruruta byose!
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!