Igikumwe (meme) :
Nkuko uru rutoki ari runini kandi rukaba rukora buri gihe cyose izindi zikora, iyo ushyize ho impeta biba bisonura ko wigenga, utavugirwamo, kandi ko unikunda.
Urukurikira igikumwe (mukuru wa meme) :
Ibi bisobanura ubutware kuko ari narwo bakoresha iyo umuntu agutunga urutoki ashaka kukubwira ko ibyo urimo gukora atari byiza kandi akabikora agaragaza ko akuyobora.
Urutoki rurerure (musumbazose) :
Uru ni urutoki rurerure gusumba izindi zose kandi runagororotse gusumba izindi, kurwambika impeta bikaba bisobanura ko umuntu ahamya ko afitiye sosiyete akamaro kandi ko aharanira ukwiteza imbere.
Mukubita rukoko :
Uru ni urutoki rujya ho impeta isobanura ko umuntu yarangije kugira uwo ahitamo akamwegurira ubuzima bwe bwose ngo babusangire, ikaba yambara umuntu washyingiwe cyangwa se wihaye imana.
Agahera (mugufi nyirazo) :
Uru ni urutoki rukunda kuba rwegereye uru ruri iruhande, kwambara impeta aha ngaha, bikaba bivuga ko ufite undi ukugaragiye mu mibanire yawe n’abandi cyangwa se ufite imbogamizi z’igitsina uri cyo.
Ku ntoki zose :
Ibi bisobanura ko nta mutekano ufite, cyangwa se ko utagaragara uko utifuzaga kuba wagaragara, abandi bakubona uko wowe utari.
Nkuko bigaragara rero si byiza gushyira impeta aho wiboneye kuko ishobora gutanga amakuru anyuranye n’ayo abantu bakakumenyeho bikaba byatuma banakwibeshyaho cyangwa bakwibazaho.H.Bangambiki
Umuganga.com
KWISHYIRA IMPETA MURI RUGONGO

0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!