Lauren Odes w’imyaka 29 ukomoka muri New Jersey yavanywe ku mirimo yakoraga kuko boss asanga ko akurura abagabo kubera amabere manini bituma yirukanwa ku kazi.
Lauren Odes wakoraga nk’umwe mu bashinzwe ibikoresho mu kigo cya ’Native Intimates’ ajya kwirukanwa yagiye ku kazi nk’uko bisanzwe yambaye imyenda y’umukara, bahita bamubwira ko yarengeje urugero n’imyenda ye, boss we amuha peignoir itukura ngo arenze hejuru y’imyenda.
Lauren yumvise asuzuguwe cyane ahita ajya kugura indi myenda, ari mu nzira ijya ku iduka “boss” we amuhamagara amubwira ko atagikenewe mu bakozi.
Lauren yahamagaye umuvugizi we Gloria Allred bajya kurega boss we mu rukiko ku bw’ihohoterwa yakorewe, yavuze ko n’ubwo boss ari Umuyahudi kandi umuco wabo uvuga ko umugore agomba kwambara akikwiza ntabwo agomba kubitegeka abazi be.
![]() |
| Amabere ashyushye |
Bagenzi ba Lauren bakorana bavuga ko kubera uburyo afite amabere manini bigatuma akurura abagabo (sexy) yakagombye kujya yambara imipira minini (T-shirt) n’amatiriningi.

0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!