Umukobwa witwa Melissa Nelson wakoraga mu bitaro bivura amenyo bya
Dr James Knight muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aherutse gusezererwa
ku kazi azira ko ngo yari afite umubyimba mwiza utera shebuja ibishuko.
Uyu mukobwa yiyambaje
inkiko ngo zimurenganure asubizwe mu kazi, ariko abacamanza bose, uko
inkiko zisumbana muri Leta ya Iowa, bagiye bemeza ko atasubizwa mu kazi
nk’uko we yabyifuzaga.
Melissa ngo yatanze ikirego avuga ko asanga yarakorewe ivangura
rishingiye ku kuba ari mwiza kandi umubiri we uteye neza, igihe shebuja
we avuga ko yamusezereye ku kazi kuko yari abangamiye umubano we n’uwo
bashakanye, ndetse ngo yari imbogamizi ku mushyikirano wa shebuja n’uwo
bashakanye.
Imyambaro ye ibuza umuntu gukora atekanye
Melissa Nelson wari umaze imyaka 10 akora muri ibyo bitaro, ngo
hashize umwaka shebuja atangiye kunenga imyambarire ye, avuga ko ngo
imubuza gukora atekanye kuko iyo ayambaye iba igaragaza uko umubiri we
mwiza uteye.
Imyanzuro iri mu rukiko rw’ikirenga rwa Iowa iravuga ndetse ko
Dogiteri James Knight yigeze abwira uwo mukozi we ngo “uko uzajya umbona
nagize ubushake bw’imibonano ujye umenya ko uwo munsi wambaye imyambaro
ikururana cyane.”
Ibi ariko bibaye mu gihe umugore wa dogiteri Knight yari yaratangaje ko yasanze umugabo we yajyaga yandikirana ubutumwa bugufi bwo kuri telefoni (SMS) bugaragaza ibiganiro bitari iby’akazi. Ibi ngo byaba aribyo byaje gutera muganga Knight gusezerera uwo mukozi we ngo kuko atari akibashije kwihanganira ibishuko byiza yamuteraga.
Uwari umukozi yagannye inkiko, ariko urukiko rw’ikirenga ari narwo rwa nyuma muri Leta ya Iowa rwemeje ko Melissa atazize ivangura we yita ko rishingiye ku kuba ari mwiza, bityo akaba atazasubizwa mu kazi.
Ikinyamakuru Mstarz News dukesha iyi nkuru kiravuga ko inteko ica imanza y’urukiko rw’ikirenga rwa Iowa igizwe gusa n’abagabo.
Paige Fielder waburaniraga Melissa yagize ati “Aba bacamanza barashaka kutwemeza noneho ko abagabo badafite inshingano yo kwicunga ubwabo no gucunga ibyifuzo byabo, ku buryo nibagira ubwo bananirwa kwicunga abagore bakorana aribo bazajya babiryozwa ndetse bakaba banirukanwa mu kazi?”
Source-http://www.dailymail.co.uk/news/article-2252850/Melissa-Nelson-Dental-assistant-sacked-attractive-hits-court-rules-her.html
Urakoze gusoma Igituba.org, shyiraho igitekerezo cyawe, inama, ubona ute iby'igitsina, experiences zawe, duhe inkuru n'amafoto ku igitsina kuri info@bangmedia.org
Turi kuri Facebook
http://www.facebook.com/groups/Igitsina
http://www.facebook.com/groups/rwandadating

0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!