Ngo mu gihe umugabo yahuye n’ibibazo bituma igitsina cye kidafata umurego bishobora kuba byaturutse ku ndwara yibanira na zo, rimwe na rimwe atari anabizi zifata umutima cyangwa kubera ko ahorana ubwigunge.
Urubuga rwa internet rw’Ikinyamakuru Le Figaro ruvuga ko ari byiza kwihutira kujya kwa muganga igihe umugabo abonye amaranye igihe igitsina kidafata umurego
Abaganga b’inzobere ku bumenyi bw’imikorere y’ibitsina bari bateraniye mu nama ya gatanu kuri uyu wa gatanu ushize tariki ya 23 Werurwe 2012 i Montpellier mu Bufaransa bemeje ko gufata umurego kw’igitsina cy’umugabo ari urugero rwiza rwo kwifashisha mu kumenya uko ubuzima bwa nyiracyo buhagaze, bityo umuntu wese ufite ikibazo cy’uko igitsina cye kidafata umurego yagombye kwihutira kujya kwa muganga mu maguru mashya.
Ubushakashatsi bwabo baganga buvuga ko umugabo umwe kuri batatu ahura n’ikibazo cyo kudaushyukwa
Muganga Gilbert Bou Jaoudé ukuriye ishyirahamwe rikora ubushakashatsi ku bumenyi bw’ibitsina we atangaza ko kunanirwa gushyukwa biza igihe runaka kandi igihe byaje bitewe n’impanuka runaka umuntu yagize byagombye gufatwa nk’amahirwe aho kugira ngo bize byatewe n’indwara runaka dore ko ishobora kuba ikibazo gikomeye ku muntu. Akomeza avuga ko mbere yo guhangayika ko umuntu afite ikibazo cyo kudashyukwa yahangayikishwa no kumenya icyabimuteye.
Kunanirwa gufata umurego kw’igitsina cy’umugabo bishobora guterwa n’impamvu nyinshi. Iy’ibanze ni uko ari ikimenyetso cy’indwara umuntu ashobora kuba yibanira na zo nta makuru na make abifiteho, rimwe na rimwe izo ndwara zikaba zidashobora kuboneka igihe igitsina kitarabasha kunanirwa gufata umurego.
Ikintu cyihutirwa guhita gitekerezwaho igihe umuntu ahuye n’iki cyibazo ni indwara zifata umutima kuko umugabo igitsina cye cyananiwe gufata umurego ashobora kuba amaranye imyaka iri hagati y’itatu n’itandatu indwara y’umutima. Ibi bigaterwa n’uko umujyana w’amaraso ku gitsina cy’umugabo (artère du pénis) uterera rimwe n’uw’umutima bigatuma igihe umutima ugize ikibazo bihita bigera no ku gitsina.
Gushyukwa ni iki?(ku bagabo)
Inkuru dukesha UMUGANGA.com
Urakoze gusoma www.gituba.org, shyiraho igitekerezo cyawe, inama, , experiences zawe, duhe inkuru n'amafoto ku igitsina no ku urukundo kuri info@igituba.org
Kurikira iyi blog kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina

0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!