Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rutare, mu Kagari ka Gatwaro , mu Mudugudu wa Kanaba umugore witwa Menyuwawe yatwitse umugabo we ibice bimwe na bimwe by’umubiri harimo n’igitsina, umugore akavuga ko ngo yabikoze kubera Shitani.
Hari mu ijoro ryo kmuri uyu wa 12 Nzeri 2012, ubwo umugore witwa Menyuwawe Grâce yatwikaga umugabo we Gakuru Céléstin bimwe mu bice by’umubiri akoresheje ibishirira yari avanye mu ziko.
Iyo urebye umugore ubona akuze ku buryo abaturanyi bo bavuga ko afite abuzukuru 5. Mu gihe twasangaga uyu mugore ku Murenge wa Rutare mu Karere ka gicumbi yatwemereye ko yatwitse umugabo we.
Nk’uko yabyivugiye ngo yamutwitse kubera Shitani kuko turi mu bihe bya nyuma. Nta rindi jambo yongeyeho.
Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko n’ubundi ukunze guteza umutekano mucye aho batuye. By’umwihariko ngo uyu mugore Menyuwawe ngo yarembeje umugabo we, kuko ngo ntacyo ashobora kuvuga ku buryo ngo ajya anagurisha ibintu biri mu rugo akajya kwinywera inzoga n’itabi umugabo ntagire icyo avuga.
Ibi ngo ni nabyo yari yanyweye mu gihe yakubitaga uwo mugabo we afatanyije n’umukobwa we, ku buryo umugabo yabahungiye mu nsi y’igitanda bakabimukurikizayo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Nzeri nibwo Gakuru watwitswe yasabwe n’inzego zitandukanye kujya ku Bitaro Bikuru bya Byumba akitabwaho byihus,e nyuma yo kubona ko ibyo ibikomere byateza ibibazo byinshi kuko ngo icyari mu gatuza cyendaga gusatira umutima hakaniyongeraho icyo ku gitsina. Aho yavugaga ko agiye kwihamba ku mugore we akamwica nubwo nta mabaraga afite.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutare uru rugo rutuyemo Kalyango Elisée yemeza ko rwatezaga umutekano mucye byari bizwi ,ariko ko bagerageje kurwigisha kimwe n’izindi bari bazi ko zibanye nabi mu buryo butandukanye ku buryo amatiku yari yaracogoye.
Ikindi bakoze nyuma yo gusura ingo 37 zitabanye neza bashinze amatsinda arwanya ihohooterwa mu ngo. Ubu rero ngo bagiye kongera umurego muri ibyo bikorwa, kuko ngo babona ko byakomeye.
Menyuwawe twamusize kuri Polisi y’i Rutare. Ngo ni ubwa mbere muri uyu Murenge hagaragaye igikorwa nk’iki, kuko ngo ubundi byabaga ari nko kurwana hagati y’abashakanye.
Urakoze gusoma www.gituba.org, shyiraho igitekerezo cyawe, inama, , experiences zawe, duhe inkuru n'amafoto ku igitsina no ku urukundo kuri info@igituba.org
Kurikira iyi blog kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina

0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!