Mu byo twatangarijwe n’urubuga tasante.com, igitsina gishobora kongera umubyimba igihe habayeho imikurire myiza y’umwana ujya mu bugimbi. Ibi ni ihindagurika karemano usanga riba rigomba kubaho ku muntu wese nk’uko biteganyijwe.
Iyo uganiriye n’abasore benshi iki gihe usanga baba bibaza uko byagenze igihe igitsina cyabo kiba kinini cyane, mu gihe undi mubare utari muke wibaza impamvu ufite igitsina gitoya ku buryo baba bumva bakora ibishoboka ngo bongere umubyimba wacyo.
Mu gihe umwana ataragera mu bugimbi abona igitsina cye ari gito cyane bikamuhangayikisha kandi bikorwa n’imisemburo. Igihe umusemburo testostérone ukuza igitsina mu gihe cy’ubugimbi mu gihe hatabayeho ubu bukure rero ni ikibazo cyane kuko uyu musemburo ntabwo uba ukora neza.
Mu gihe cy’ubugimbi niho igitsina gabo gikurira kandi ntawe uba ushobora kugira icyo ahindura kuko nta mavuta cyangwa imyitozo ishobora kongera igitsina gabo. Bityo abavuga ko umwitozo wo kwikinisha wongera umubyimba baba bibeshya cyane kuko iyaba byongera umubyimba buri wese yakagombye guhitamo umubyimba ashaka !
Hari abandi bibeshya batekereza ko gufata akantu, ka gant, gashyushye ukakazengurutsa igitsina n’amabya hagati y’iminota 15 na 30 ku munsi byongera umubyimba. Ihame ni uko ubushyuhe bwongera umubyimba w’ibintu ariko menya ko ku gitsina byo ni bibi cyane kuko mu bisanzwe amabya yangana cyane n’ubushyuhe bukabije kuko bwangiza intanga ngabo !
Uretse ibyo tubonye haruguru hari n’abandi bibeshya bavuga ko hari ibyuma byongera umubyimba bita “appareilles agrandisseurs”. Uko zikoreshwa bafata igitsina bakagipompa umwuka maze kika byimba ako kanya, ariko ubu buryo bukoreshwa gusa ku bagabo bafite ikibazo cyo kudashyukwa. Ubu buryo bufasha mu gutangiza ubushake bw’imibonano ariko nta ruhare bugira mu gukuza igitsina gabo.
Na none hari imiti abantu bafata hamwe n’amavuta ndetse no guhekesha igitsina cyafashe umurego ibiro ariko byose nta musaruro kuko buri munsi indyarya zigenda zihimba udushya zikadushyira ku mbuga za interineti mu buryo bwo kwigira intwari cyangwa se abahanga ariko nta muti n’umwe ubaho wa kwagura igitsina cy’umugabo.
Gusa ntitwakwirengagiza ko hari uburyo bwo kuba igitsina cyabagwa cyangwa se kikongererwa amavuta n’abaganga babizibereye gusa ibi byose ntibishobora kongeraho centimetre zirenga ebyiri mu burebure kandi ariya mavuta yongererwa ntabwo ashobora kubyimbisha igitsina iminsi myinshi kandi umutwe wa cyo ntiwiyongera.
Urakoze gusoma www.gituba.org, shyiraho igitekerezo cyawe, inama, , experiences zawe, duhe inkuru n'amafoto ku igitsina no ku urukundo kuri info@igituba.org
Kurikira iyi blog kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina

0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!