Umubare utangaje w’amakupule (couples) ushakisha uburyo bwose bushobora kubafasha kugira uruhare ku gitsina cy’abana babo bazabyara.Abenshi ngo ntibifuza kubyara abana b’igitsina kimwe, ahubwo ngo Hungu na Kobwa. Ikigaragara ni uko abagize amahirwe yo kubyara abakobwa batarekeraho kwifuza ; kuko abenshi baba bashakisha uburyo bwo kubyara ni bura agahungu kamwe ! Mbese waba nawe warigeze ubigerageza cyangwa akaje karemerwa ?! Abahanga mu buzima bw’imyororokere bagaragajeko hari ibintu bimwe byo kwitaho mugihe ushaka gutwita cyangwa kubyara umwana ufite igitsina wifuza. Ibyo bintu byaba ari ibihe ? Ihame ni ukumenya ubwoko(gender) bw’intangangabo izabasha kugera ku ntanga ngore mbere maze bikihuza(fertilization) bigakora igi(zygote) rizavamo umwana. Tuziko umugabo ari we utanga intanga zitandukanya ibitsina by’abana bazavuka, ariko nyamara ntaba azi uko bizamera mu gihe ari gutera inda ahubwo azisohora zivanze maze zikazivangura zikurikije imwe mu myitwarire izitandukanya.Mu by’ukuri, intanga ngabo ivamo umuhungu itandukanye n’ivamo umukobwa. Bitaniye he ? Usobanukiwe igisubizo, ubasha kugena igitsina cy’umwana uzabyara. Dore bimwe mu bintu byo kwitaho : Igihe ndetse n’uburyo imibonano mpuzabitsina uzayikorera n’uwo mushaka kubyarana. Ikindi ngo ni indyo umugore utwite arya. Akenshi, kubw’amahirwe hari ubwo tubasha kubyara Hungu na Kobwa.Ariko niba wifuza kubyara umuhungu, ngiri ibanga :
1. Intanga ngabo ivamo umuhungu ni ntoya kandi ikanyaruka kurusha ivamo umukobwa ; 2. Intanga ngabo ivamo umuhungu yihangana igihe gitoya(amasaha 24-48) itegereje intangangore kurushwa n’intangangabo ivamo umukobwa yo ibasha kumara amasaha 72(iminsi itatu yose) ; 3. Intanga ngabo ivamo umuhungu ikunda ahantu hari baze( alkaline). Mbese mu nguni y’umukondo w’umura w’umugore.
Dore uko uzabigenza : 1. Igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina : Niba wifuza kubyara umuhungu ukwiriye gukora imibonano mpuzabitsina hafi y’igihe udusabo tw’umugore turekurira intanga ngore(Ovulation).Ni mukora imibonano mpuzabitsina iminsi 2 mbere y’icyo gihe, ya ntangangabo ivamo umuhungu izapfa muri iyo minsi 2 maze hasigare ivamo umukobwa maze abe ariyo yihuza n’intangangore.Ariko ni mukora imibonano mpuzabitsina ku munsi wa Ovulation cyangwa nyuma yawo gato, ya ntangangabo ivamo umuhungu kuko ariyo inyaruka cyane, izihuta maze yihuze n’intangangore nuko hazavemo umuhungu.
2. Uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina : Kuberako Intanga ngabo ivamo umuhungu ikunda(mu nguni y’inkondo w’umura w’umugore) ahantu hari baze (alkaline), ni byiza ko umugabo ageza kure hashoboka( good penetration) kugirango ya ntanga ngabo ivamo umuhungu ayihunze aside (acid) iba muri nyababyeyi (Vaginal mucosa).
Icyitonderwa : Ubushakashatsi bwerekanyeko iyo izi nama uzikurikije neza, amahirwe yo kubyara umuhungu agera kuri 95%.
http://www.medscape.com
Urakoze gusoma www.gituba.org, shyiraho igitekerezo cyawe, inama, , experiences zawe, duhe inkuru n'amafoto ku igitsina no ku urukundo kuri info@igituba.org
Kurikira iyi blog kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina

1 comments:
tuvuge haramutse habura iminsi 3 ngo umugore ajye muri ovulation noneho umugore agakora imibonano buri munsi, intangangabo yatera inda ni iyinjiye k'umunsi wa mbere? cyangwa ni iyo k'umunsi wa ovulation ? mutubwire kugirangi tubashe kubitegura neza.
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!