USA : Umugabo yibagiwe uko batera akabariro
Richad Bandy w’imyaka 56 yibagiwe uko yashimisha umugore we mu buriri nyuma yo kubagwa mu nda kubera kanseri ifata agahago gashinzwe kubika imyanda nk’utubuye duto n’ibindi (appendice) maze bikamuviramo guhinduka ikiremba ndetse no kwibagirwa.
Richard yabazwe mu mwaka w’2003, nyamara kuva ubwo ntarongera kugira na rimwe ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko bitangazwa n’umugore we Sonya Lea ngo bari babizi ko ashobora kuvanamo urupfu cyangwa uburemba, ariko nta kundi byari kugenda.
Mbere atarajya mu bitaro n’ubwo yari arwaye, imibonano mpuzabitsina yagendaga neza, Lea agira ati :”twakoraga ibintu bisanzwe nk’uko undi muntu usanzwe abigenza twagiraga ubushake tukanabishyira mu bikorwa.”
Richard we avuga ko atibuka icyo imibonano mpuzabitsina ari cyo,ntazi nuko byari bimeze mbere yo kujya mu bitaro akaba atibuka n’igihe ubukwe bwe na Lea bwabereye.
Lea yakomeje avuga ko nubwo Richard yibagiwe ibijyanye n’imibonano,ngo bagomba gushaka uko bishimisha kuko n’abavutse ari ibiremba bagira umunezero w’ibitsina byabo.
Richard yasabye Lea kwishakira undi mugabo,ariko Lea aramuhakanira. Richard akaba yaragize ikibazo ku bwonko.ubwo bamubagaga hashize akanya nta Oxygene(umwuka mwiza) igera mu bwonko mu gihe bamwongereraga amaraso mu nda,nkuko bitangazwa n’umugore we.
Dr Paul Sugarbakeravuga ko,ngo muri Amerika hari abantu bagera ku 5000 barwaye iyo ndwara ,ubu 80% by’abayirwaye baravurwa bagakira gusa si uyu mudogiteri cyangwa ibitaro akorera byabaze Richard.
Richard na Lea bamaranye imyaka 35 bakaba barakundanye bacyiga mu mashuri yisumbuye.
Source:abcnews.go.com
www.gituba.org
Kurikira iyi blog kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina (Page)

0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!