www.gituba.org
Umukinnyi wa Filime Ella Ciku wo mu gihugu cya Kenya
yagerageje kwiyahura ndetse arimo no guhamagarira abagabo b’abagizi ba
nabi kumuhohotera kugeza apfuye, ibi byose bikaba byaramubayeho nyuma
y’uko abuze amahirwe yo kwinjira mu marushanwa ya Big Brother Africa.
Uyu mukobwa Ella Ciku usanzwe amenyerewe muri Sinema ya Kenya,
yari umwe mu bahataniraga guhagararira iki gihugu mu marushanwa ya Big
Brother Africa ndetse yari yabashije gutoranywa mu bagiye mu majonjora
y’ibanze muri Afrika y’Epfo, icyizere kikaba cyari cyose ariko ku munota
wa nyuma aza kwisanga hatsinze uwitwa Melvin Alusa bahatanaga.
Ella Ciku yari yizeye kujya muri Big Brother Africa ntibyamuhira
Nk’uko tubikesha Juicyfile, nyuma y’ibi yaje kwerekana ko yashatse
kwiyahura ariko akaza kubisubika, mu butumwa yashyize ahagaragara akaba
yerekanye ko kubaho yumva ntacyo bimumariye anasaba abagabo b’abagizi ba
nabi ko bamukubita kugeza apfuye. Aha akaba yagize ati: “Kurwana no
kutiyahura ndumva bingoye. Akazi karakomeza ariko nkeneye kuba ahantu
ha njyenyine, ndasaba abagabo b’abagizi ba nabi ngo baze bampohotere
banankubite kugeza nshizemo umwuka”Ella Ciku mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura amahirwe yo kujya muri Big Brother Africa
Aya marushanwa ya Big Brother Africa ni rimwe mu marushanwa abamo amafaranga menshi cyane ari nayo ishobora kuba impamvu yo kuba ababyitabira bababazwa no kubura amahirwe yo kujyamo, dore ko utsinze ashobora kwegukana amafaranga hafi miliyoni 300 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.
Kurikira iyi blog kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina (Page)
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!