www.gituba.org
Amande y’ibihumbi byinshi,
igifungo cyangwa gushyingirwa. Ibi ngo nibyo byahima abakiliya b’indaya
nk’uko umudepite mu Burusiya asaba ko bishyirwa mu itegeko rigamije
guhashya uburaya ngo bugenda bufata indi ntera muri iki gihugu gikonja
cyane.
Abacuruza kenshi ngo barahohoterwa hakaba n’aho amategeko abagonga, ariko abaguzi ntanubatunga urutoki
Mu gihe uyu mushinga w’itegeko wakwemezwa, abaguzi bagana indaya
abazajya bafatirwa ku isoko bazajya bihitiramo igihano; kwishyura amande
angana n’amaEuro 1 830 (arenga gato miliyoni n’igice y’amanyarwanda),
guhitamo gufungwa iminsi igera kuri 15.
Icyakoza ngo ibi bihano ushaka kutabikora ngo azahitamo gushakana
n’uwo mucuruzi wicururiza umubiri we ku giti cye nk’uko bisobanurwa na
Olga Galkina umugore w’umudepite uhagarariye umujyi wa Saint-Pétersbourg
Uyu mudepite, yatanze uyu mushinga w’itegeko mu Nteko y’aho avuga ko aya mategeko yagabanya uburaya bukabije buvugwa iwabo.
Abahanga mu mishinga y’amategeko ariko bavuga ko uyu mushinga ngo
ufite amahirwe macye yo kuba watorwa. Umenya abatora amategeko aha nabo
barimo abaguzi benshi kuri iryo soko.
Nubwo mu Rwanda naho uburaya bugenda bwiyongera, aho abana b’abasore
n’abagabo bubatse baboneka cyane aho zicururiza kandi banagura, hari
ubwo abashinzwe umutekano batarebana neza n’abo bacuruzi, badasoreshwa,
ariko aba ntibashobora no gutunga urutoki abaguzi.
Relaxnews
Abacuruza kenshi ngo barahohoterwa hakaba n’aho amategeko abagonga, ariko abaguzi ntanubatunga urutoki
Kurikira iyi blog kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina (Page)
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!