www.gituba.org
Desire Luzinda umwe mu bakobwa
bamaze kwigaragaza neza mu muziki muri Uganda akomeje gushakishwa na
Polisi yo muri iki gihugu nyuma y’uruhererekane rw’amafoto y’urukozasoni
ndetse n’amagambo ateye isoni yagiye akoresha ubwo yaganiraga na nyiri
SC Villa , Fred Misagga, kuri WhatsApp bikekwa ko bari mu rukundo
rwihishe.
Nyuma y’uko Desire yagiye yoherereza uyu mugabo yise Uncle Ben muri
telephone ye amafoto yambaye ubusa aherekejwe n’amagambo amubwira ko
akunda imibonano mpuzabitsina yoroheje, ayo mafoto yaje kugera hanze
ndetse akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zo muri iki gihugu nk’uko
Chimpreports ibitangaza.
Desire yaciwe mu muryango we aho se yavuze ko yabaye ikivume bityo
akaba atakimukeneye mu bana be. Yagize ati “Guhera ubu ntazongere
kwibara mu bana nabyaye kuko ankojeje isoni ku rwego rwo hejuru”.
Kugeza ubu biravugwa ko uyu mukobwa yaba acumbitse mu Karere ka Ibanda kwa nyirakuru aho akomeje kwihisha amaso y’abantu ndetse na Polisi imushakisha.
Desire ahuye n’ibi bibazo nyuma yo gutandukanya n’umunyacanada wari umukunzi we. Nyuma yahise acudika na Franklin wo muri Nigeria ndetse n’uyu yita Uncle Ben bohererezanyaga aya mafoto.
Nk’uko byagiye bigaragara mu biganiro Desire yagiye agirana na
Misagga kuri WhatsApp, yari yamwemereye kumubera umutima w’urugo ndetse
ku ikubitiro bari bafite gahunda yo gusohokera muri Serena Hotel i
Kampala kuri iki Cyumweru.
Nyuma yo kuba bihemu ku basore bagera kuri babiri ndetse no
kwiyandarika akishyira ku karubanda, biteganyijwe ko Desire nafatwa
azashyikirizwa ubutabera bukamukanira urumukwiriye dore ko hari itegeko
rihana uwo ari we wese ukwirakwiza cyangwa akerekana ibikorwa
by’urukozasoni mu ruhame muri Uganda.
Nafatwa azakurikiranwa n'Ubutabera bwa Uganda ku bw'icyaha gikomeye akurikiranyweho
Kugeza ubu biravugwa ko uyu mukobwa yaba acumbitse mu Karere ka Ibanda kwa nyirakuru aho akomeje kwihisha amaso y’abantu ndetse na Polisi imushakisha.
Desire ahuye n’ibi bibazo nyuma yo gutandukanya n’umunyacanada wari umukunzi we. Nyuma yahise acudika na Franklin wo muri Nigeria ndetse n’uyu yita Uncle Ben bohererezanyaga aya mafoto.
Desire Luzinda na Franklin wo muri Nigeria
Kurikira iyi blog kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina (Page)
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!