Umwami Mswati III w’igihugu cya Swaziland ni we mwami wenyine
ku mugabane wa Afrika usigaranye ubutegetsi bwa cyami butavugirwamo
(Monarchie absolue) aho we ubwe aca iteka nta tegeko nshinga cyangwa andi
mategeko agendeweho. Uyu mwami uzwiho kugira abagore benshi, aranengwa
n’abakuru bo mu muryango we kuko abagore afite ari bacye cyane
ugereranyije n’abo se yari afite ndetse n’abana bamukomokaho arotswa
igitutu ko akwiye kubongera.
Mswati yabaye umwami wa Swaziland tariki 25 Mata 1986 ubwo yari afite imyaka 18 gusa y’amavuko, n’ubu akaba ari we ukiyobora iki gihugu kigendera ku mahame n’imigenzo bya gakondo yo muri iki gihugu, ibyo bigatuma iki gihugu gishinjwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu guhonyora nkana uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Uyu mugabo kugeza ubu afite abagore 15 kandi bose yasezeranye nabo byemewe n’amategeko y’iki gihugu. Abo bagore bose bamaze kubyarira uyu mugabo abana 24 kandi aracyashaka kwiyongeza abandi bagore no kubyara abandi bana.

Abakobwa bakora imbyino gakondo bambaye imyenda igaragaza uko bateye maze umwami Mswati agahitamo uwo agira umugore
Uburyo Mswati arongoramo abo bagore bose nabwo ntibusanzwe. Abakobwa bakora imyirekano mu mbyino gakondo za Swaziland bambaye utwenda twerekana imiterere y’imibiri yabo, hanyuma uyu mwami agahitamo uwo ashobora kurongora byemewe n’amategeko, ariko ntahita akoresha imihango yo kumugira umugore we ahubwo arabanza akamara igihe aryamana nawe, yaramuka asamye akaba aribwo amushaka kuko ubusanzwe umwani w’iki gihugu aba atemerewe gushaka umugore w’ingumba, cyane ko aba afite mu nshingano kwagura umubare w’abakomoka mu muryango wa cyami. Uretse iyi myiyerekano kandi, uyu mwami yemerewe ko igihe cyose buri mwaka yahitamo umukobwa umunogeye akamugira umugore.

Ibi bimaze kumenyerwa nk’umuco kandi n’abaturage barabyemera n’ubwo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ibyamagana
Uyu mugabo ukunda kwishimisha cyane, mu mwaka wa 2009 yashyizwe na Forbes Magazine ku rutonde rw’abayobozi 15 bakize ku isi kurusha abandi, aha bakaba barerekanaga uburyo agenda mu mamodoka ahenze kandi akayahinduranya buri gihe kandi abaturage be barembejwe n’inzara n’ubukene, ibi byatumye ahita ashyiraho itegeko ko nta muntu wemerewe gufotora imodoka ze n’indege agendamo kuko aribyo bituma amahanga amenya iby’umutungo w’ibwami kandi bikwiye kuba ibanga.

Umukobwa Mswati amaze gutoranya, abanza kubana nawe ngo arebe ko asaba bityo abone kwemera kumurongora
Nyamara n’ubwo uyu mwami agaragara nk’ufite abagore benshi cyane, abakuru mu muryango we baramushinja ubugwari mu gushaka abagore benshi kuko ku myaka ye adashobora kugera kuri se yasimbuye ku ntebe ya cyami muri iki gihugu. Uyu se witwaga Sobhuza II wayoboye Swaziland imyaka 83 yose, yashatse abagore 70 babashije kumubyarira abana 210 bityo kugeza ubu Mswati we bikaba bigaragara ko ku myaka ye atabasha kugera kuri uru rwego, ari nabyo abakuru mu muryango we bamunenga kuko umwami aba afite inshingano yo kwagura umuryango wa cyami.

http://www.facebook.com/Igituba(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina (Page)
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!