Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ivuga ko abo bagore bigaragambije basaba ko gukuramo inda byashyirwa mu mategeko yemewe mu gihugu, akarengane gakorerwa umugore kagacika ndetse hagashyirwaho n’umushahara ungana ku bagore n’abagabo.
Abagore bitabiriye imyigaragambyo, ni abaturutse mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, bakaba bari bafite ibyapa bimwe byanditseho ngo "Mwiduha indabo ahubwo ni mutwubahe, muduhe agaciro" Naho ibindi byari byanditseho ngo "Muhagarike guhohotera abagore."
Muri Bresil gukuramo inda ntibyemewe uretse igihe umugore yafashwe ku ngufu cyangwa ubuzima bwe butameze neza ku buryo inda ishobora ku muhitana.
Nubwo abo bagore basabako gukuramo inda byashyirwa mu mategeko yemewe muri Bresil ngo ihohoterwa ribakorerwa na ryo ntiryoroshye muri icyo gihugu.
Mu myaka 10 ishize abagore bagera ku bihumbi 50 bapfuye bazize ihohoterwa ibyo bikaba byaratumye ku wa kabiri w’icyumweru dusoje , Inteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu yatoye umushinga w’itegeko ryongera ibihano ku bahohotera abagore bakajya bahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka 12 kugeza ku myaka 30.
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!