www.gituba.org
Mu Buhinde ahitwa Dimapur abaturage bashimuse umufungwa muri
gereza ushinjwa gufata ku ngufu umukobwa w’umunyeshuri, maze bamwambura
ubusa bamukurubana mu muhanda 5Km bamutera amabuye baramushinyagurira
kugeza apfuye.
Abantu benshi banenze ubutabera nk’ubu burekerwa abaturage, abandi
bavuga ko igihano nk’iki gikwiye ku muntu wafashe ku ngufu umugore
cyangwa umukobwa, ingeso imaze iminsi yeze mu Buhinde.
Aba baaturage
barushije imbaraga abarinzi ba gereza ya Dimapur barinjira bafata
umugabo bashakaga ushinjwa kuba yarafashe umunyeshyuri w’umukobwa ku
ngufu inshuro nyinshi.
Ibitangazamakuru
byo mu Buhinde bivuga ko bamaze kumushyikira bamukubise cyane,
bamwambura ubusa, bamukurura mu muhanda, bamutera amabuye kugeza apfuye.
Uyu mugabo bivugwa ko afite imyaka 35 yakoraga umurimo wo gutwara imodoka nk’uko bitangazwa na Indian Express.
Yaregwaga gufata ku ngufu umunyeshuri w’imyaka 24.
Abaturage barakaye
cyane ngo bashwanyaguje umuryango wa gereza kugira ngo binjire, usibye
ko ngo banashumitse inkongi y’umuriro izindi business z’ubucuruzi z’uyu
mugabo.
Police yaje gutabara nyuma umugabo yapfuye igira abo ikomeretsa ibamuvanaho maze ikura umurambo w’uyu mugabo mu muhanda.
Mu Buhinde ibintu
byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu byatijwe umurindi ubwo hasakaraga
amashusho ya filimi documentaire mu 2012 igaragaza gufata ku ngufu
umukobwa ukiri muto.
Ibintu byo gufata
ku ngufu abagore n’abakobwa mu Buhinde byafashe indi ntera bizamo no
kujya bica abakorewe aya mabi, bikavugwa ko byakoraga imiryango yihorera
ku yindi.
Ubu butabera
bw’abaturage ku ukekwa bukaba bwanenzwe cyane na bamwe n’ubwo ku mbunga
nkoranyambaga hari n’abagaragaje ko bashyigikiye iki gikorwa kibi muri
rusange.
Filimi yakozwe
ariko Leta y’Ubuhinde ikanga ko yerekanwa hose, ivuga ku ifatwa ku ngufu
ryakorewe umwana w’umukobwa n’itsinda ry’abavandimwe bari mu modoka,
bamufashe ku ngufu bamwakuranwaho barangije bamushinga ibisongo biciye
mu gitsina.
Uyu mwana w’umukobwa yaje kwitabimana hashize iminsi ibiri azize ibikomere mu nda n’uburibwe bukabije.
Umwe mu bamufashe
ku ngufu witwa Singh, agaragara muri iyi filimi documentaire avuga ko
umukobwa wafashwe ku ngufu agapfa ari we wabyiteye.
Ati “Ntabwo
yagombaga gushaka kutubuza, iyo areka tukamukora ibyo tumukora
tukamureka. Ubundi umukobwa ukwiye ntiyari akwiye kugendagenda saa tatu
z’ijoro. Abakobwa bazima ayo masaha baba bari mu rugo ntibaba bajya muri
za Disco bakora amabi. Umukobwa niwe uba wikururiye gufatwa ku ngufu
kurusha uko byabazwa umuhungu.”
Ibyavuzwe n’uyu
mufungwa byababaje abantu benshi cyane mu Buhinde no ku isi hose,
byatumye hazamuka umwuka wo kwihorera kuri bamwe mu bo mu muryango
w’umukobwa kubo ku muryango wa bariya basore bane bafashe ku ngufu uyu
mukobwa bakanamushinyagurira.
Ibikorwa nk’ibi
byakomeje kubaho mu Buhinde mu myaka itatu ishize, ubu ikigezweho ni
uguhana ku buryo buteye ubwoba uwo baketseho cyangwa bafashe yakoze ibyo
gufata ku ngufu.
ibyamamare.com
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!