www.gituba.org
Umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya witwa Blaqy, yahishuye
ko amaze gukundana n’abakobwa barenga 3000 ariko ubu akaba ari mu
rukundo n’umukobwa umwe ateganya no kuzagira umugore mu mpera z’uyu
mwaka cyangwa se mu ntangiriro z’umwaka utaha, bikavugwa kandi ko aba
bakobwa bose yatandukanaga nabo nyuma yo gusambana nabo.
Uyu muhanzi yagiye akundana n’abakobwa benshi kugeza ubwo we yiyemerera abarenga 3000
Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Ghafla abivuga, uyu musore
utaranuzuza imyaka 30 y’amavuko asanzwe azwiho gukunda abakobwa cyane
ndetse no mu mashusho y’indirimbo ze akunda gushyiramo ibisa
n’ubusambanyi, kuburyo kuvuga ko yaba amaze gusambanya abakobwa barenga
3000 atari igitangaza kuri we, ndetse kuvugwaho iby’ubushurashuzi no
kujarajara bikaba ari ibisanzwe kuri we.
Gukunda abakobwa bidasanzwe si ibintu by’ubu kuri uyu muhanzi
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ubu uyu muhanzi Blaqy yamaze
kubona umukobwa bakundana bamenyaniye mu mujyi wa Dubai, uyu mukobwa
yita Mitchell akaba yumva ari we rukundo rwa nyuma n’ubwo yagiye
akundana n’abakobwa benshi kugeza ubwo ababarira mu barenga 3000, uyu
mukunzi we ngo akaba azamwambika impeta mu mpera z’uyu mwaka
bagasezerana kubana.
Ikinyamakuru Vibe weekly cyo giherutse kwandika ko uyu musore impamvu yaba yaratumaga ahita atandukana n’umukobwa wese bakundanaga, ngo ari uko nta kindi yabaga amukurikiyeho kitari ukuryamana nawe nk’uko bamwe mu bakobwa bagiye bakundana babitangaje. Uyu muhanzi ngo akaba yarakoraga ibishoboka byose akaryamana nawe hanyuma agahita amureka agafata undi.
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!