Mu gihugu cya Brezil hateganijwe amarushanwa yo gutora "Miss Bumbum", umukobwa ufite ikibuno cyiza kurusha abandi.
Amakuru dukesha urubuga 7 sur 7 avuga ko iri rushanwa ririmo abakandida 27 baturutse mu bice bitandukanye bya Brezil, kuri iki cyumweru nibwoazatangira ku mugaragaro, ubwo hazakorwa amajonjorwa hagasigaramo 15 bazavamo uwa mbere n’ibisonga bye bibiri ku itariki ya 30 Ugushyingo akaza bera mu mujyi wa Sao Paulo muri Brazil.
Bumbum ni ijambo Abanyabrezil bitirira ikibuno cy’abagore, kikaba ari ikintu cy’ingenzi mu muco wo wabo, mu gihe hagiye kuba ibirori runaka batambagira mu muhanda (carnaval), mu mbyino yabo bita Samba no mu mbyino gakondo, kuko mu gihe babibyina bakoresha igice cyo hepfo cyane cyane ikibuno.
Cacau Olivier wateguye aya marushanwa kuva mu mwaka ushize, yavuze ko abona ko ikirere cyiza kiba muri Brezil, uburyo batambagiramo n’uruvangitiranye rw’amoko biha umukobwa w’Umunyabrezil uburanga bwihariye ku Isi, kandi ko amabuno ari igice cy’umubiri gikunzwe cyane ku Isi, ibi ngo byerekanwa n’ubwinshi bw’abitabira aya marushanwa.
Cacau, yakomeje avuga ko uzegukana umwanya wa mbere azahabwa amadorari 2,500 y’Amanyamerika, igisonga cya mbere kizahabwa amadodrari 1,500, n’icya kabiri amadodrari 1,000.
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!