Umugore witwa Pauline Potter akomoka muri Leta ya Californie ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abarirwa mu bagore ba mbere ku isi babyibushye bikabije.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Dailymation, Potter yagize ati “Simbasha kwinyeganyeza cyane ku buriri, ariko nibura buri uko nkoze imibonano mpuzabitsina ntakaza kalori (calorie) zigera kuri 500.”
Bityo rero ngo inshuro 7 abasha gukoraho imibonano mpuzabitsina ku munsi zimufasha kugabanya umubyibuho utamwemerera gutembera nk’abandi.
Nk’uko uru rubuga rukomeza rubitangaza, ngo uyu mubyibuho Pauline yawugize nyuma yo gutandukana n’uwo bari barashakanye, bityo ahitamo kwiyahuza ibiribwa bikungahaye ku binure kugeza aho agize umubyibuho ukabije.
Nyuma yaho uwahoze ari umugabo we amenyeye ko Pauline yageze ku rutonde rw’abantu babyibushye ku Isi, ngo ni bwo yafashe icyemezo cyo kumugarukira aho ubu ari kumufasha kugabanya umubyibuho we. Kuri ubu Pauline ngo amaze kugera ku biro 317 ngo akaba afite gahunda yo kunanuka nibura akagera ku biro 221 bizajya bimwemerera gutembera.

0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!