Valerie Spruill ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Leta ya Ohio akaba afite imyaka 60 y’amavuko, mu mwaka wa 2004 niho yamenye iyi nkuru ibabaje nyuma y’urupfu rw’umugabo we, akaba yarahise atangariza itangazamakuru iyo nkuru y’ababaro kuri we.
Nyina umubyara yakoraga akazi ko kwicuruza((night lady), ibi bikaba byaratumye Valerie arererwa kwa Nyirakuru kuva afite amezi atatu, akaba yarakuze aziko aribo babyeyi be.
Nyina umubyara witwa Christine yakundaga kuza kubasura ariko ntamubwire ko ariwe wamubyaye, Valerie akagira ngo ni inshuti y’umuryango.
Afite imyaka 15 Spruill Se wa Vallerie Spruill, niho yateye inda Christine Nyina wa Valerie.
Urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru rutangaza ko, Valerie yaje gushakana na Percy Spruill wari umushoferi w’imodoka nini mu buryo bwemewe n’amategeko, babyarana abana batatu ba bakobwa, mu mwaka 1998 Percy yitabye Imana afite imyaka 60.
Nyuma y’imyaka 6 Percy yitabye Imana, Murumuna we yabwiye Valerie ko Percy yari se umubyara, bakaba barabyemejwe ni bipimo bya ADN byapimwe bifashishije umusatse wa Percy bakuye ku myenda yambaraga mbere y’uko apfa.
Valerie yatangarije abanyamakuru ko byamubabaje cyane kumenya iyi nkuru y’akababaro, kuri we ngo kuko yamenye ko umugabo we ari we wari na se, bakaba barabanye abizi ntagire icyo abimubwiraho mu myaka yose bamaranye kugeza byaranye abana batatu.
Yafashe icyemezo cyo kubibwira itangazamakuru mu rwego rwo kugira ngo arebe ko yazabona abandi bavandimwe baba bariye kuri se, kandi ngo yumva n’abana be bakwiye kumenya inkomoko yabo n’ubwo ari igikomere gikomeye cyane ku bana be.

0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!