Gusa, icyagabanya impungenge ho gato ni uko akenshi iki kibazo kiba cyatewe n'impamvu zishobora gukemurwa.
Kugirango tucyumve neza uko kiba kimeze n'aho kiba cyavuye, reka tugaruke ku miterere y'imyanya myibarukiro y'umugabo, cyangwa se imiterere y'igitsina cy'umugabo mu yandi magambo.
Ubundi imyanya myibarukiro y'umugabo igizwe mbere na mbere n'udusabo twe tw'intanga, dufite igihu kidufubika kitwa scrotum. Utu dusabo tw'intanga nitwo dukora intangangabo, zikaba kimwe mu bigize amasohoro, ariko ari nacyo gice cy'ingenzi cyane kuko arizo zituma habaho gutera inda, ariko kandi n'ubwo aricyo gice cy'ingenzi nicyo kiba ari gike mu masohoro, kuko intanga ziba zigize 1% gusa ugereranyije n'uko amasohoro azasohoka angana.
Ubusanzwe, ibyo bindi bigize amasohoro kuri 99% bidakorerwa mu dusabo tw'intanga, bigira akamaro ko kuzatunga izi ntanga mbere y'uko habaho igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina ngo zisohoke, kandi ni nabyo bizazifasha igihe cyo gusohoka, bizifasha kugenda neza uko bisabwa.
Udusabo tw'intanga rero, uyu mudocteur yemeza ko tudashobora na rimwe kuba intandaro yo gusohora amaraso.
Reka noneho turebe igice bita épididymes:
utu nakwita nk'utuyoboro, ni igice gikikije udusabo tw'intanga, tukaba tugira akamaro ko kuvana intangangabo mu dusabo tw'intanga hanyuma tukazerekeza mu miyoborantanga, canaux déférents; zitangira ari nto cyane, ariko zikagenda zihuza zikaba nini bityo zikaza gukora umuyoborantanga umwe.
Utu tuyoboro rero, épididymes, ngo nta na rimwe dushobora kuba intandaro yo gusohora amaraso.
Naho rero umuyoborantanga wo,
nakubwiye ko utangira nawo ugizwe n'utuyoboro twinshi, ugatangirira kuri cya gice épididyme utwaye intanga, ukanyura kuri pelvis maze ukerekeza kuri vésicules seminales hamwe na prostate; ibice byombi biri munsi y'intangiriro y'uruhago rw'inkari, col de la vessie.
Iyi miyoborantanga rero ivana intangangabo muri épididymes izerekeza muri vesicules séminales, nayo ngo ntishobora gutuma habaho gusohora amaraso ku mugabo.
Noneho vésicules séminales zo zikora iki?
iki ni igice kimwe mu bigize imyanya myibarukiro y'umugabo, kigizwe n'imikaya yorohereye, hanyuma murizo akaba ariho habikwa intangangabo mu gihe zitegereje ko hazabaho gusohora maze zigasohoka hanze. Vésicules séminales rero ni nk'ububiko cg akagega k'intangangabo.
Aka kagega kakaba gafite ubushobozi bwo kwikanya kugirango kohereze hanze yako intangangabo kaba kabitse iyo igihe cyo gusohora kigeze. Ntabwo rero muri vésicules séminales haba harimo intangangabo gusa, ahubwo ziba ziri mu masohoro, kuko zo ubwazo nazo zikora ikindi gice kigera kuri 70% cy'ibizaba bikoze amasohoro, akaba ari nabyo biba bitunze intangangabo mbere y'uko zitangira urugendo rurerure zizakora nihabaho gukora imibonano mpuzabitsina umugabo agasohora.
Ubwinshi bw'aya masohoro aba muri vésicules séminales bukaba buhinduka, cg se bugabanyuka, biturutse ku nshuro umugabo yasohoye hamwe n'uburyo zegeranye. Ikindi ni uko iki gice cy'amasohoro kiba muri vésicules séminales aricyo gisohoka ku nshuro ya kabiri, ikiza mbere turakibona mu kanya.
Vésicules séminales rero ziba ahagana inyuma hajya kuba hejuru ya prostate, munsi ya col vésical, hanyuma zikaza guhura n'umuyoboro werekeza muri prostate, urètre prostatique binyuriye ku yindi miyoboro yitwa canaux éjaculateurs ipima hafi cm 1, kandi yenda gusa neza na canal déférent.
Iki gice kitwa vésicules séminales rero, ngo ni igice cya mbere mu bishobora gutuma habaho gusohora amaraso.
Reka noneho turebe prostate
Prostate ubundi ni imvubura ifite cm hagati y'eshatu n'enye z'umurambararo, ikaba iba munsi ya col vésical kandi ikaba ikikije iriya urètre prostatique.
prostate ubwayo ikaba igizwe n'imvubura nyinshi zohereza ibyo zivubura muri iyo urètre prostatique, zikaba zivubura ibizakora amasohoro bisigaye bingana na 30% kuko twabonye ko 70% biva muri vésicules séminales naho 1% ryonyine akaba arizo ntangangabo. Iyi 30% y'amasohoro ikorerwa muri prostate ni nayo masohoro asohoka mbere, naho ayo muri vésicules séminales yo akaza ku nshuro ya kabiri.
Iyo rero iyi mvubura yitwa prostate yafashwe n'uburwayi bumwe na bumwe, nayo ishobora kuba intandaro y'uko umugabo yasohora amaraso.
Tugarutse kuri urètre,
uyu akaba ari umuyoboro ucamo inkari ndetse ukanacamo amsohoro. Iyo rero umugabo asohoye, ya masohoro aza guca muri urètre. si icyo gusa urètre ikora kuko nayo mu gihe cyo gusohora k'umugabo ivubura ururenda rubonerana, rumeze nk'amavuta y'amazi, ariko rutari rwinshi cyane, akenshi rugaragara iyo igitsinagabo cyafashe umurego uhagije mbere yo gusohora.
Uyu muyoboro, urètre, wo ngo ntabwo ushobora kuba intandaro yo gusohora amaraso, kuko uburwayi bwawo bushobora gutera ibindi bintu nko kuzana amashyira cyangwa se ikindi, ariko ngo ntabwo watera gushohora amaraso.
Ngibyo rero ibice 6 bigize igitsinagabo, bibiri muribyo, vésicules séminales hamwe na prostate ngo akaba aribyo bishobora kuba intandaro yo gusohora amaraso iyo habayeho uburwayi bumwe na bumwe.
Uti ese ibimenyetso byo gusohora amaraso byaba ari ibihe?
Ubusanzwe nk'uko tumaze kubibona, gusohora amaraso ntabwo ari iby'igihe cyose, hari igihe bibaho kubera ko habayeho uburwayi runaka muri ya myanya ibiri tumaze kubona.
Bitewe rero n'icyateye uko kuva amaraso azasohokana n'amasohoro, uwo byabayeho ashobora kubyibonera nyuma yo gusohora, cyangwa se bikaba byabonwa n'uwo bakoranaga imibonano mpuzabitsina, cyangwa se akaba yasanga amaraso ku myenda ye abaye yayisohoreyeho.
Nanone, uwo byabayeho ashobora kubona amasohoro ye atari amaraso ariko akaza asa n'ayijimye yahinduye ibara, cyangwa se yenda kuba iroza cyangwa se nyine akabona ari umutuku tuku. Iyo rero ahava amaraso hamaze igihe, amasohoro ashobora kuza asa n'ikigina cyangwa se ukabona ko rwose asa nabi.
Aya masohoro ashobora no kugenda ahindura ibara, ibyo bigaterwa n'uko aharimo hava amaraso hakiva cg se hahagaze kuva. ariko kandi n'aho ahavaga haba hatakiva, muri prostate cyangwa se muri vésicules séminales, ariko gusohora amaraso byo bishobora gukomeza nko mu gihe cy'icyumweru cyangwa se kinarenga, bitewe n'uko amasohoro ahaturuka aba asanzwe ahabitse kandi yose ntasohokere rimwe. Ibi akaba ari nabyo bitera amaraso aba yaribikanye n'aya masohoro gutangira guhindura ibara iyo kuva bitakiriho, ugasanga araganisha ku bintu bisa nabi by'ikigina, usanga nabyo bihangayikisha uwabyibonyeho kurushaho.
Nk'uko rero tumaze kubibona, uko amasohoro yaba asa kose, ikigina, asa nabi cyangwa se aza ari amaraso, byose icyo biba bisobanuye ni uko muri prostate cyangwa se muri vésicules séminales habayeho kuva amaraso, hakaba hakiva cyangwa se byarahagaze. Biba rero ari ngombwa ko kwa muganga bashaka ikiba cyabiteye.
Uretse gusohora amaraso kandi, hari igihe biherekezwa no gusohora ubabara, cyangwa se gusohora amasohoro make ugereranyije n'ayazaga mbere.
nanone ushobora gusanga uyu mugabo iyo agiye kwihagarika nabwo habanza kuza amaraso, cyangwa akaza ari uko arangije, ibi bikagenda byerekana aho uko kuva kwaba guherereye muri ya myanya twabonye. hari n'ibindi bishobora gushakirwaho no guherekeza uku gusohora amaraso, hanarebwa imibereho yaranze uwo muntu byabayeho, nko kuba yarigeze kurwara tuberculose (igituntu) cyangwa se Bilharziose urinaire n'ibindi.
N'ubwo rero bibaho ko umugabo ashobora gusohora amaraso, aribyo muri terme za kiganga bita hémospermie, ariko kandi bishobora no kubaho ko byitiranywa n'ibindi bintu. Urugero, hari igihe ushobora gusanga ayo maraso atava muri prostate cyangwa vésicules séminale navugaga, ahubwo ugasanga ava ahandi hantu. Ibi biba ngombwa ko abaganga babibona kuko bivurwa n'imiti itandukanye.Hari n'ubwo umugabo ashobora kubona amasohoro ye asa n'ayivanze n'amaraso, ibi akabibona nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, akaba yakwibwira ko ariwe wasohoye amaraso kandi wenda umugore babonanye ariwe wari uyafie, wenda se agiye gutangira imihango ariko yari atarayibona atabizi, cyangwa se ku nkondo ye y'umura hakomeretse akaba ariho amaraso yaturutse, n'ibindi.
Niyo mpamvu rero iyo umuntu agiye kwivuza ko amasohoro ye yayabonyemo amaraso bamusaba kuba yazana uwo babonanye nawe bakamusuzuma, cyangwa se nibura bakabanza bakareba koko niba ayo maraso wayabonye mu masohoro kandi wakoreshaga agakingirizo, cyangwa se ukayabonamo utakoze imibonano ahubwo nyuma yo kwikinisha.
Icyo rero nakongeraho kuri uku gusohora amaraso, ni uko hariho icyo abaganga bita hémospermies idiopathiques. ibi nibyo bikunda kugaragara cyane, ku kigero cy'abagabo 7 ku bagabo 10 basohora amaraso baba bafite iki kibazo. Kuri ubu bwoko bw'ubu burwayi, usanga nta mpamvu igaragara kwa muganga babona, bityo ugasanga nta kintu gikomeye cyateza ibibazo umubiri w'umugabo kibyihishe inyuma. Icyo gihe rero akenshi gusohora amaraso biba bizarekera aho mu byumweru nka 2 cyangwa se 3 biri imbere. Iyo bimeze gutya, akenshi ngo biba byatewe n,agatsi gato mu tugize vésicules séminales kaba kacitse, ariko nyine kagakira vuba kikijije mu buryo bworoshye.
Nujya kwa muganga rero bakakubwira ko nta mopamvu bari kubona, hanyuma ugataha nta miti baguhaye, ntuzagirengo barakubeshya, hari igihe byaba biri muri izi mpamvu, igisigaye kuba ari ugutegereza ukareba ko mu kwezi kumwe bizaba byarashize, cyakora bidashize wakongera ugasubira kwa muganga.
Uyu muntu kwa muganga babwiye ko nta kibazo bamusanganye, ngo aba ashobora gukomeza gukora imibonano mpuzabitsina nta kibazo, akaba ari nayo mpamvu biba ari byiza ko kwa muganga bahumuriza umugore we kugirango bitazamutera ubwoba nakwita bw'ubusa.
Ibindi bishobora gutera gusohora amaraso usanga bikomeye ni impamvu ziba zaturutse muri prostate, aha ahanini ugasanga ari nabwo uyasohora ababara cg akagaragaza n'ibindi bimenyetso. ibi bigaragara ku mugabo 1 mu bagabo 4 baba bafite ikibazo cyo guohora amaraso, aho usanga hari igihe biba byatewe n'uko umugabo yarwaye indwara ifata imyanyamyibarukiro yitwa Chlamydiae, trichomonas n'izindi
Gusa, uyu nawe kumuvura ngo ntibigorana, cyane cyane ko ngo uyu mamuha amaantibiotique bigakira. Hari n'utundi dukoko dushobora gutera iki kibazo gituruka muri prostate, ariko muri iki gihe bwo umugabo aba agomba kuba aretse kongera gukora imibonano mpuzabitsina, kandi noneho n'umugore we cyangwa undi muntu bakoranye imibonano mpuzabitsina akamubwira kujya kwa muganga nawe bakamupima.
Nanone bishobora guturuka ku burwayi bwa prostatite bilharzienne cyangwa se ku murwayi w'igituntu n'ubwo ngo bidakunda kubaho.
Nanone, umugabo urwaye cancer ya prostate ashobora gusohora amaraso, ariko ngo ntibikunda kubaho, hamwe n'urwaye cancer ya vésicule séminale.
Reka rero nkwibutse ko gusohora amaraso, aribyo bita hémospermie, ari ibintu bishobora kuba ku mugabo kandi bikaba byamara ibyumweru runaka bikigaruka. Akaba ari ibintu usanga bitera ubwoba ubyibonyeho, ariko akenshi ugasanga biba byavuye ku mpamvu idakanganye cyane ku buryo ushobora kujya kwa muganga bakaba babura icyabiteye ndetse ntihagire n'umuti baguha. Izindi mpamvu zishobora kuvurwa inyinshi ziba zivuye muri prostate, harimo indwara zifata imyanyandangabitsina nka Chlamydiae, nazo zivurwa mu buryo bworoshye hakoreshejwe antibiotiques.
Nta kugira ubwoba rero, icyangombwa ni ukwihutira kujya kwa muganga gusa nta kindi.source

0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!