Ni ryari imihango yanjye yantera guhangayika?
Ikindi twavuga ku mihango ibabaza ni uko akenshi umukobwa uribwa mu mihango bigenda bigabanyuka uko azagenda akura.
KUKI SE HABAHO KUBABARA MU MIHANGO Y'UMUGORE?
Mbere yo kwibaza impamvu habaho kubabara, reka tubanze turebe uburyo imihango ibabazamo.
Ubundi ngo nyampinga cyangwa umugore iyo tuvuga ngo araribwa mu mihango, ngo akenshi usanga aba asa n'uwacitse umugongo ahagana hasi, ndetse ukaba wanamurya, akagira ububabare mu nda yo hasi, ubwo bubabare bukaba bwaza ari bwinshi cyangwa bukaba buke, kandi akenshi bukajya buza bugasubirayo, hashira kanya bukongera bukagaruka.
Hari igihe rero usanga ubu bubabare bukomereye nyampinga ku buryo atabasha kujya kw'ishuri, cyangwa se ngo abe yakora indi mirimo. Ibyo kubabara cyane bituma umukobwa cyangwa umugore ahagarika indi mirimo, ngo bikaba biba nibura ku mugore umwe mu bagore 10.
Niba tuvuga rero ko kuribwa ari ibisanzwe mu mihango, ariko iyo uburibwe bwabaye bwinshi burya ntabwo biba bikiri ibisanzwe!
1. DYSMENORRHEA
Iri jambo dysmenorrhea niryo abaganga bakoresha bashaka kuvuga uburibwe mu gihe cy'imihango, cyangwa se imihango ibabaza.
Ubu buribwe mu gihe cy'imihango, bukaba bushobora gutangira nk'umunsi umwe mbere y'uko imihango iza, bukazira rimwe n'imihango se, cyangwa se bukaza nk'umunsi umwe nyuma y'uko nyampinga abona imihango. Ikindi ni uko usanga uburibwe mu gihe cy'imihango ariyo mpamvu akenshi ikunda gutuma abakobwa bagitangira kubona imihango, n'abakiri mu myaka ya za 20, basiba ishuri cyangwa bakananirwa gukora akandi kazi inshuro nyinshi buri kwezi.
Uburibwe mu gihe cy'imihango bugabanywamo ibice bibiri:
Primary dysmenorrhea hamwe na Secondary dysmenorrhea.
Primary dysmenorrhea akaba ari ya mihango ibabaza nyampinga kuva agitangira kubona imihango ku nshuro ye ya mbere. Iyi mihango ibabaza nyampinga kuva ku mihango ye ya mbere, ngo usanga akenshi nta kibazo kiyitera giturutse mu myanya myibarukiro ye, harimo n'umura. Ahubwo, ngo kubera ko kugirango imihango itangire kubaho bwa mbere hari ibihinduka mu mubiri wa nyampinga, harimo no kwiyongera kw'imisemburo myinshi itandukanye, cyane cyane ukwiyongera kw'uwitwa "prostaglandin", ngo byaba aribyo bitera kuribwa mu mihango ku mukobwa uyigiyemo bwa mbere.
Naho secondary dysmenorrhea, ni bwa buribwe igihe cy'imihango umukobwa agira cyangwa se umugore buziyeho, kuko mbere agitangira kujya mu mihango atajyaga aribwa. Ubu buribwe buziyeho rero ngo bukunda kuboneka ku bag ore bari mu my aka ya za 30 kugeza kuri 40, akenshi ngo buba bwaturutse ku kibazo runaka cyiri mu mura cyangwa se mu bindi bice bigize imyanya myibarukiro y'umugore iba imbere mu mubiri.
Bimwe muri ibyo bibazo bishobora gutera uburibwe igihe cy'imihango birimo:
- Endometriosis: Iki ni ikibazo kibaho iyo bya binure (niba ariko nabyita) byagombaga kujya mu mura hakikora uburiri buzaryamamo umwana, aho kujya mu mura byikora ahandi hantu, urugero nko ku dusabo tw'intanga cyangwa se mu muyoborantanga. Iyo byagenze gutya, habaho kugira imihango ibabaza.
- Fibroids: Iki ni igihe udutsi two mu mura twakoze ibimeze nk'ibibyimba, nabyo bitera kugira imihango ibabaza.
- Intrauterine device (IUD) made of copper: Ubu ni ubwoko bumwe bw'agapira gashyirwa mu mura mu gihe cyo kuboneza urubyaro gafite ubutare, hari abagore gashobora kugiraho ingaruka zo kugira imihango ibabaza.
- Pelvic inflammatory disease: Iyi akaba ari indwara ijya ifata imyanyamyibarukiro y'umugore imbere
- Premenstrual syndrome (PMS): Ibi nabyo ni ibibazo biboneka ku bagore hamwe n'abakobwa bamwe na bamwe, aho usanga bagira ibibazo bitandukanye bibabangamira, byaba ku mubiri cyangwa mu buryo bwa morale, ibibazo biza igihe cy'irekurwa ry'intanga bikazashirana n'itangira ry'imihango.
- Sexually transmitted infection: Izi ni indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, nazo zishobora kuba impamvu yo kuribwa igihe cy'imihango.
- Stress and anxiety: Kugira stress, cyangwa se umunaniro ukabije, hamwe n'agahinda kenshi cyangwa guhangayikishwa n'ikintu runaka ku buryo bukabije, nabyo bishobora gutera kuribwa mu mihango.
Izingizi rero ni zimwe mu zindi mpamvu nyinshi zishobora kuba intandaro yo kuribwa mu mihango kuri ba nyampinga cyangwa se abagore batandukanye.Nk'uko ubibona, akaba ari impamvu nyinshi, zimwe muganga akaba ashobora no kuzimenya ari uko muganiriye gusa, yagupima ntagire ikindi kibazo agusangana.
2. DORE IGIHE WAHANGAYIKISHWA N'IMIHANGO YAWE
N'ubwo twavuze ko kuribwa n'imihango ari ibisanzwe, rimwe na rimwe ugasanga byaturutse no ku mpamvu zidashobora no kuvurwa, ariko hari igihe uba ugomba kuzirikana gishobora kuguhangayikisha ugahita ujya kwa muganga:
a. Niba ubona amaraso uzana ari menshi cyane bidasanzwe, cyangwa se ukaba wumva impumuro iyavamo yabaye mbi ku buryo budasanzwe,
b. Niba uri mu mihango ukaba wagize umuriro cyangwa se ukaba wumva mu nda yo hasi hakurya ku buryo budasanzwe
c. Niba ugize uburibwe buziyeho kandi bukumereye nabi, cyane cyane kandi ibi bikakubaho igihe wateganyirizaga kugira mu mihango cyararenzeho nk'icyumweru cyose (ibi akaba ariyo mpamvu uba ugomba no kumenya kubara ukwezi kwawe kugirango ujye umenya niba imihango yaracyarerewe cyangwa se yaraziye igihe), ugasanga imihango yatinze kuboneka kandi muri uko kwezi warakoze imibonano mpuzabitsina,
d. Niba warahawe imiti nyamara mu mezi atatu akurikira ukaba ukiribwa nka mbere nta cyahindutse,
e. Niba igihe cy'imihango aho kuzana amaraso asanzwe ubona uzana ibibumbe by'amaraso, hakiyongeraho no kuba ufite uburibwe
f. Niba uburibwe nk'ubwo ubugira no mu kindi gihe kitari icy'imihango, cyangwa se bukaba butangira mbere cyane y'uko imihango iza, wenda nk'iminsi itanu mbere yayo; cyangwa se ubwo buribwe bukaba bukomeza imihango yararangiye,
g. Ku bagore baboneje urubyaro bakoresheje IUD, niba hashize amezi atatu bagushyizemo agapira ko mu mura IUD ukaba ucyumva ububabare
Muri ibi bihe byose tubonye haruguru, haramutse hagize ikikubaho, wahangayikishwa n'imihango yawe bityo ukagana muganga. Ariko kandi buri gihe n'ikindi kintu cyose kikubayeho kikagutera impungenge ku buzima bwawe bw'imyororokere, ni byiza kugana muganga yasanga ufite ikibazo akakuvura, kandi yasanga nta n'icyo ufite akakumara impungenge.
ICYO WAKORA IGIHE URIBWA MU MIHANGO
Ushobora kwishyira eponje cg umwenda wakojeje mu mazi ashyushye ku nda yo hase, bas ventre, lower belly, ariko kandi ukirinda gusinzira kikikuriho.
Ukaba wakora massage yoroheje ku nda yo hasi
Ukanywa ibintu bishyushye
Ukarya ibiryo bidakomeye, bikeya, ahubwo wend ukabifata kenshi
Muri icyo gihe uri mu mihango ikubabaza ukarya ibiryo byihariye, regime, birimo ibinyampeke, imbuto, imboga ariko bikaba birimo umunyu mukeya, isukari nkeya, caffeine hamwe n'alcool bikeya cg ukabireka.
Ukaryama ugaramye ushinze amaguru cyangwa se ukaryamira urubavu uhinnye amaguru
Hari imiti yoroheje uba ushobora gufata nka ibuprofen, ibi bin ini ukaba wabifatta uraye uri bujye mu mihango, cyangwa se imihango ukiyibona niba uba utazi igihe uyigiramo, uugakomeza kubifata ku buryo bwateganyijwe
no mu minsi ya mbere uri mu mihango.
Ukoga amazi ashyushye, waba unite begonia akaba ariyo ukoresha kugirango uyajyemo wese,
Ugakora imyitozo ngororamubiri irimo kugenda n'amaguru.
Ibi ni bike mu byo wakwigeragereza igihe ugira uburibwe igihe cy'imihango, ariko kandi ubona ntacyo bikumarira wajya kwa muganga kuko baba bashobora kukwandikira indi miti cg kukubwira ikindi wakora, cyane cyane kuko babikora bitewe n'icyo batekereza ko cyaba cyateye ubwo buribwe.
Urugero, hari nk'igihe bakwandikira ibinini by a microgino, ukaba wabifata mu gihe cy'amezi atandatu cg umwaka, bityo imihango yawe igasubira ku murongo. ibi ni ibinini ubusanzwe bikoreshwa n'abagore bari muri gahunda yo kuboneza urubyaro, arik bikaba bishobora no gukoreshwa mu kuvura uburibwe cg imihango itaza kuri gahunda; n'ibindi byinshi kwa muganga bashobora kukugeragereza.

0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!