Ubuhamya

Gukuna

Search This Blog

Iby'Ubugumba


Amafoto y'Igituba | Video so Guswera


Iyo umuryango utabasha kubona urubyaro, kwa muganga ikibazo bagishakira ku mugabo ukwe, bakongera bakagishakira ku mugore ukwe, ndetse bakaba banagishakira kuri bombi bafatanyije. Kwa muganga ikibazo cy’ubugumba batangira kugifata nk’ikibazo, iyo umugabo n’umugore we bamaranye imyaka ibiri batarabona umwana kandi atari ku bushake bwabo.

Impamvu zishobora gutera ubugumba ku mugore

1. Kuba imyoborantanga ye yarazibye : Ibingibi ngo ni nabyo bikunda kuboneka ku bagore benshi batabyara. Icyo gihe intangangore ntizibona aho zinyura, ndetse n’intangangabo zinjiye mu gitsina cy’umugore nazo ntizibone aho zinyura kugirango zihure n’intangangore bikore igi.

2. Anovulation : Iyi ni impamvu ya kabiri ituma umugore aba ingumba. Aha bikaba bishatse kuvuga ko intangangore ye idasohoka ngo ive mu gasabo iyo yakuze. Birumvikana niba itasohotse ntizigera ibasha guhura n’intangangabo.

3. Endométriose : Ahangaha hari uturemangingo dutuma agahu kaba mu mura, gakura igihe kurekurwa kw’intanga byegereje, hakaba hasa n’ahanepa kugirango umugore naramuka asamye igi rizabone aho ryicara. Uturemangingo dutuma ibi bibaho rero, mu gihe cya endométriose, ngo utu turemangingo hari igihe tujya no ku gasabo k’intanga, cyangwa se tukajya ku muyoborantanga, noneho buri kwezi naho hakajya hakura nk’ahitegura kwakira umwana, kandi igihe cy’imihango naho bigasenyuka, gusa bikabura aho bisohokera bikitekera inyuma y’umura. Ahangaha rero niho usanga ngo umugore ajya mu mihango akaribwa bidasanzwe, ndetse n’igihe akora imibonano mpuzabitsina ngo akaba yababara cyane kubera ko igitsina cy’umugabo iyo kinjiye hirya gisa n’igikoma ha handi hatekeye ya maraso noneho agasa n’utonekara.

Impamvu zishobora gutera ubugumba ku mugabo

1. Infection yangiza udusabo tw’intangangabo (amabya): Iyi infection ikaba ituruka ku kuba umugabo yarigeze kurwara amashamba akiri umwana mutoya. Iyi ikaba ari indwara ababyeyi baba bagomba kuvuza bwangu igihe bayibonye ku bana babo b’abahungu, kugirango bitazabaviramo iki kibazo kera. Ndetse wabona yadutse, ukagerageza kurinda umuhungu wawe kwegerana n’abakiyirwaye kugirango itamufata kuko aribyo byaba byiza kurushaho. 10% by’abana b’abahungu barwaye amashamba rero, ngo bakaba bahinduka ingumba kuberayo.

2. Varicocèle: Ahangaha ni igihe imitsi iba ku dusabo tw’intanga tw’umugabo (amabya) iba yarabaye minini cyane, maze kubera amaraso menshi ahanyura hagashyuha, bityo ubushyuhe busabwa ngo intangangabo zikorwe bukarenga ntibishoboke. Ubundi ubushyuhe zikorerwaho ni degre 34, ari nayo mpamvu amabya aba hanze y’umubiri, mu gihe mu mubiri w’umuntu utarwaye haba ubushyuhe butari munsi ya degre 37.

3. Uko ahantu hadukikije hameze (Environnement) :
Aha ni ukuvuga ngo iyo umugabo ahora ahantu hashyushye, bishobora gutuma amabya ye ahora ashyushye yarenze kuri bwa bushyuhe bwa degre 34 busabwa, bityo ntazabashe gukora intanga. Aha hatangwa urugero rw’abagabo bateka mu bikoni binini aho usanga ubushyuhe bwinshi cyane, (urugero nko ku bigo by ‘amashuri) abatwara moto igihe cyose, abakora muri imprimerie mu icapiro ryazo, abanywa inzoga nyinshi, abanywa itabi ryinshi, n’ibindi. Niyo mpamvu rero ngo abagabo bafite ibibazo by’intanga, akenshi ngo baba bazifite, ahubwo ngo zikaba zikorwa ku rugero rudahagije. Icyo gihe bakagirwa inama yo kutararana imyambaro ishyushye cyane, ndetse no ku manywa bakareka kwirirwa mu mapantalo abafashe cyane yabatera ubushyuhe bwinshi.

4. Ngo umugabo ashobora no kuba nta mbuto afite na mba, wenda kubera ko umubiri we udakora umusemburo witwa tyroïde, kuko ariwo ufasha mu ikorwa ry’intangangabo. Cyangwa se uturemangingo two mu mabya tukaba tudakora neza.

5. Hari umuyoboro uva mu mabya werekeza mu gitsinagabo, bityo nawo ukaba ushobora kuziba. Icyo gihe intanga z’umugabo ntizibona aho zica ngo zisohoke, bityo umugabo aba ashobora gusohora amasohoro atarimo intanga.

6. Nanone kandi, ngo bijya bibaho ko umugabo asohora hanyuma amasohoro aho gusohoka hanze, agasubira inyuma akigira mu ruhago rw'inkari. Icyo gihe nabwo ntiyabyara, cyane cyane ko kubera acide iba mu ruhago n’intanga zigezeyo zihita zipfa. Ikindi nanone, hari abagabo bakora imibonano mpuzabitsina ariko ntibasohore. Abo nabo ntibabyara.

7. Hanyuma hari n’abandi usanga bafite intangangabo nke biturutse ku miti bafata. Urugero, abafata anabolisants, mu rwego rwa sport bagirango ibituza bibe binini. Ibyo ngo bikaba biterwa n’uko iyo miti ibamo umusemburo wa testostérone mwinshi. Hanyuma rero, abagabo barwaye prostaste nabo, ngo bishobora gutuma mu mubiri wabo hagabanyuka ikorwa ry’intangangabo bikaba byaziviramo kuba nkeya.

Impamvu zishobora gutera ubugumba ziturutse kuri bombi icyarimwe

Aha ni igihe umwe ku ruhande rwe apimwe agasanga ari muzima, hanyuma n’undi ku ruhande rwe nawe agapimwa agasanga ari muzima. nyamara bahurira hamwe mu rugo, ntibabyare! Ibi ngo byaba biterwa no kuba ururenda rw’umugore rutameze neza cyane, bigahura n’uko umugabo nawe afite intangangabo zitameze neza cyane. Niba ibi bihuriranye, abashakanye ntibabyara.

Ni gute intanga z'umugabo zaba zitameze neza?

Icya mbere zivugirwaho ko zitameze neza ari ubwinshi bwazo. Ni ukuvuga ngo umugabo usohora amasohoro ari munsi ya ml 1, aba adahagije.
Ikindi, ni uko iyo ml 1 y’amasohoro y’umugabo, ngo yakagombye kuba irimo nibura intangangabo zibarirwa hagati ya miliyoni 25 na miliyoni 150, kuko intangangabo mu rugendo zikora zijya guhura n’intangangore ngo zigomba kuba ari nyinshi kugirango habashe kubaho gusama, n’ubwo bwose izafatana n’intangangore izaba iya mbere yagezeyo mbere yonyine.
Hanyuma, izo ntangangabo zabashije gusohorwa, ngo hagati ya 30 na 50 % byazo, zakagombye kuba zinyeganyega ku buryo busabwa. Ikindi kandi, 10% by’intangangabo zasohowe zakagombye kuba zitaremaye, kuko ngo hari igihe usanga umugabo agira intangangabo, ariko mu gukura zigaciramo hagati, bityo ngo ugasanga zidakuze ku buryo bukwiriye ku buryo zizabasha gutera inda.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Shyiraho igitekerezo cyawe!