Zambia-Ibyo byabaye mu mpera z’umwaka ushize, ubwo uwo mugabo w’imyaka 38 witwa Chipalapala Wailesi yahaga Perthias imiti ikoze mu byatsi, aho yamubwiraga ko izamufasha gukuza ubugabo bwe, bikanamwongerera umurego mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Niko byaje kugenda rero, ariko ikibazo cyabaye ko igitsina cya Perthias cyakuze cyane birenze urugero kikenda guturika. Yajyanywe kwa muganga biba iby’ubusa, umutima we uhagarara ntacyo baramumarira.
Kuri ubu Chipalapala aracyitaba urukiko rw’ibanze rwa Lusaka ngo yisobanure kuri icyo cyaha cy’ubwicanyi, ariko umucamanza yamumenyesheje ko icyaha aregwa gikomeye, bityo urubanza rwe rukaba rugomba koherezwa mu rukiko rwisumbuye.

0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!