Umugabo w’Umunyamerika Doyne Hardwick w’imyaka 57, yatawe muri yombi na polisi nyuma y’uko ahuruje polisi kubera kwinubira ko umugore we adahwema kumwicara iruhande mu gihe ashaka kujya kuri Facebook.
7sur7 dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo utuye muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagize uburakari bukabije ubwo umugore we yamwicaraga iruhande mu gihe yifuzaga kujya kuri Facebook mu ibanga.
Nk’uko polisi yatabaye muri urwo rugo yabitangaje ngo yakekaga ko hari ikidasanzwe kibaye ariko batangajwe no gusanga uwo mugabo yahaye umugore we inzoga nyinshi kugira ngo arebe ko yasinzira akamuha amahoro akabona uko yigira kuri Facebook, ariko umugore akanga akagaruka kumwicara iruhande, undi mu burakari bwinshi yahise ahamagara polisi ngo ize imukize uwo mugore.
Nyuma y’uko polisi isanze nta kibazo cyabaye, yahanishije Doyle igihano cyo gufungwa iminsi 60 kubera ko yahuruje polisi nk’aho hari ibyago byabaye.
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!