H.Bangambiki
1. Kwereka abandi bakobwa ko ubitayeho
Umukobwa mukundana arakugenzura cyane iyo uhuye n’abandi bakobwa
kabone niyo baba ari bagenzi be, ikintu cyose ukoze aba akireba. Bamwe
mu bahungu bagira ingeso yo kubona abandi bakobwa bakabareba ijisho
ryiza, cyangwa se bakabereka ko babitayeho, ndetse ntibatinye no
kubasaba numero za terefoni, kandi bari kumwe nabo basabye urukundo
mbere.
2. Kutagira ikinyabupfura no kurakazwa n’ubusa
Abakobwa ntibakunda abasore batagira ikinyabupfura, bavuga nabi
batajya bishima, birarira , bagashaka kwiyerekana uko batari, ugasanga
igihe cyose ari abanyamushiha cyangwa se barakazwa n’ubusa, badatinya
kuvuga nabi mu ruhame.
3. Kugira umwanda
Kutagira isuku ni kimwe mu bintu bibangamira abakobwa ndetse bikavamo no kuba batandukana n’inshuti zabo
4. Kumugereranya n’abandi bakobwa
Abakobwa cyangwa se igitsina gore muri rusange, ntibakunda ko
ubagereranya n’abandi cyane cyane iyo abo bandi aribo urimo gushimagiza.
Gushimagiza umukobwa mwigeze gukundana, uwo mwiganye cyangwa uwo
muturanye, bishobora gutuma uyu mukobwa w’inshuti yawe yumva ko
atakunyuze, ukaba ukunda abo bandi.
5. Kutamwitaho
Abakobwa bose bashimishwa n’uko abasore b’inshuti zabo babitaho
ndetse byaba na ngobwa bakabarata mu bandi. Umukobwa wakwemereye
urukundo aba ashaka kumva ko hari itandukanirohagati y’uko yari ameze
n’uko ameze igihe afite umukunzi. ikintu umukobwa abashaka nuko umuhungu
amwereka ko amwitayeho, kandi akanabimugaragariza.
6. Kunywa ugasinda
Iki kintu cyo kunwa ukarenza urugero kibangamira umukobwa kikaba
cyanatuma akuzinukwa burundu. kuko kimutera ipfunwe ndetse bikanamwereka
ko umuhungu bakundana ari sabizeze, kuko uba umutesheje agaciro mu
bandi.
7. Ubunebwe
Umukobwa wese ashimishwa no kubona umukunzi we akunda umurimo atari
inzererezi cyangwa ngo yirirwe abunga imihana aho gushaka icyazabateza
imbere.
- URUKUNDO NI IKI?
- URUKUNDO-AMOKO 5 Y'URUKUNDO
- URUKUNDO:IYO UTAKIBONA AKANA KO MU JISHO
- URUKUNDO-AMAYOBERA 6 Y'URUKUNDO
- URUKUNDO-AMATEGEKO Y'URUKUNDO
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!