H.Bangambiki
Ubushakashatsi bwerekanye ko abagore n’abakobwa bakunze kwambara inkweto ndende zabangije bikomeye amagufwa agize ikirenge. Byateye amano ya bamwe kwihina nyamara abazambara ntibasobanukirwe n’ikibitera
![]() |
| Kwambara inkweto ndende byangiza amagufwa |
Ubushakashatsi bwagaragaje ko amagufwa agize ikirenge hari ayihina bityo ntakore neza uko bikwiye. Si aha kwambara inkweto za taro ndende zangiza umubiri gusa, kuko zibabaza no mu mavi, mu mugongo hose ugasanga habangamiwe bitewe n’ikibazo cyaturutse mu magufwa yo mu mano.
Amakuru dukesha igitabo Santé du pied nimero yacyo ya 11 cyo mu mwaka wa 2009, avuga ko hari ingaruka 5 ziterwa no kwambara inkweto ndende ziri mo guhinamirana kw’amano no gupfa kwa zimwe mu ngingo ziyagize, amano ngo atakaza ubwiza bwayo kandi akagaragaza ububabare.
Iki gitabo kigaragaza ko amano n’agatsinsino bidakora imirimo yabyo uko bisanzwe, bituma imikaya igize umubiri w’umuntu idakora uko bikwiye ikanata umwimerere. Hari kandi iyangirika ry’amagufwa ndetse mu kirenge hagacikamo ibisebe imbere bitera uburyaryate no kwangirika kw’ibice bimwe na bimwe by’umubiri.
Uburyo Bwo Kwambara Bugezweho-Ubwiza ntibugomba gu...
IGITUBA, UMUGORE N'UBWIZA I
UTURANGO TW'UBWIZA TW'UMUGORE

0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!