Umuvandimwe Christine ati :
« Ndabashuhuje
mwizina ry'Umwami yesu. Mfite ikibazo nkunda kwibaza kw'ijambo riri
muri bibiriya mwisezerano rya kera havuga ko igitsina gore kwambarana
n'umugabo arikizira mu maso y’imana . Nonese bene data ko mbona abagore
hafi ya bose bavuga ko bazi imana bambara amapantaro mwe mubivugaho iki?
Kandi ko nziko ijambo ry’Imana ibyo rivuze dutegerezwa kubigendera niba
biboneka ko turi mururu rugendo byukuri. Murakoze, ndategereje icyo
muzambwira. »
Ikibazo wabajije muvandimwe,
hari benshi bakibaza nkawe. Nkaba ngirango mbere yo kuganira nawe ,
ngusabe kwibuka ijambo rivuga ngo « Imana ni umwuka, abayisenga bayisengera mu mwuka no mu kuri ». Ikindi
nkwibutsa ni uko ijambo ry’Imana ryanditse mu marenga, kenshi tugasoma
dushyira mu bikorwa ibyanditse kandi nyamara bifite icyo bivuga mu buryo
bw’umwuka. Ndagereranya ijambo ry’Imana nka rwa rurimi umubyeyi avugana
n’umwana we igihe ataramenya kuvuga. Aravuga akamumenya akumva n’icyo
amubwiye, ariko undi muntu ntashobora kumenya icyo umwana aba avugana na
nyina kuko urwo rurimi atarumenyereye. Natwe rero twakuweho ubushobozi
bwo kubona ibintu uko biri kubera icyaha cyatumye tuba impumyi, Imana
ihitamo kuvuganira natwe mu ijambo ryayo ariko tugasobanurirwa na Mwuka
Wera kuko niwe umenya ibyo Imana ivuze akadusemurira nk’uko ushobora
kubaza umubyeyi uti mbese umwana wawe avuze ngo iki akakubwira ukabona
kubyumva.
Ntabwo isezerano rishya
rikuraho irya kera, ariko hari byinshi byagiye bihinduka ku bantu bariho
mu isezerano rishya, bitewe n’imihindukire y’isi, igihe tugezemo, aho
dutuye, n’ibindi byinshi. Urugero : Nk’umunyarwanda kazi cyangwa se
umurundikazi, urabizi ko kera bambaraga imbuzu n’inkanda, ubu sibyo
biriho dufite imyenda itandukanye kuko habayeho iterambere. Kera
bandikishaga wino, ubu hari za mudasobwa zandika zikanabika ibyo
zanditse. Umugore ntiyari yemerewe kuvuga ku ruhimbi no kuvugira mu
ruhame, ariko ubu abagore benshi bararirimba, barabwiriza, barahanura,
barasenga, barerekwa,…n’ibindi byinshi kandi bakoreshwa n’Imana
yandikishije rya jambo twahereyeho ryatumye wibaza kiriya kibazo.
Iyo Imana iduha impano rero
nk’abagore, ntabwo ireba ko twambaye ipantaro ahubwo ireba icyo
twambariyeho igahera aho. Soma inshingano y’umugore muri 1Petero3 :3-4.
Imana ishaka abagore batayikoza isoni mu gihe bavuga ubutumwa muri
byose. Kwambara ipantaro si ikibazo, navuga ko ikibazo ari impamvu
yaguteye kuyambara nubwo atari umwenda ugenewe abagore koko nk’uko
ubivuga ko Ijambo ry’Imana niko ryanditse. Hari impamvu zinyuranye
zitera umugore kwambara ipantaro, zikaba ziva ku muntu ku giti cye
n’impamvu ibimuteye. Iyo mpamvu rero iva mu mutima kandi wa mutima niwo
Imana ireba ntabwo ireba ipantaro, ni nawo isomamo impamvu ituma imubuza
kuyambara.
Nafata urugero rufatika ; ababa
mu bihugu birimo ubukonje, bagomba kwambara uwo mwambaro kuko bagomba
kurinda urusengero Imana ikoreramo ariwo mubiri wabo. Igihe cyose
natumye imbeho yangiza ubuzima bwanjye ntabwo Imana izanshimira ko ndi
ku gisasiro ntagiye aho intuma kubera ingorane zatewe n’imyumvire yanjye
yo kujijwa. Yampaye ubwenge ngo menye ikibi n’ikiza. Ahari se ndi mu
kazi gasaba kwambara uwo mwambaro kuko ngomba kwiyubaha nk’umubyeyi, ndi
ku rugendo se kandi ngomba kunyura ahantu hansaba gusimbuka cyangwa se
kwisanzura n’ibindi bituma ntagubwa nabi. Hari izindi ngero nyinshi
ntabashije kurondora zituma umugore wubaha Imana yambara ipantaro.
Narangiza mvuga nti, Imana
ishima ikiri ku mutima wanjye nawe, kuko niba ijambo ryayo rimbamo,
rizanatuma menya guhitamo imyenda ikwiriye ; aho kuyambarira no mu gihe
gikwiriye nyambaramo aho kwambara ibiyikoza isoni mu bayoboke bayo. Niba
umutima utunganye, izananyereka ibyo ngomba kuvuga, kwambara, kurya,
uburyo ngomba kubana n’abandi kuko ibi byose niyo myambaro Imana ishaka
kubona ku mugore uyubaha.
Ingeso zacu zikwiye gusimbura
imyumvire y’uburyo tutagomba kwambara ipantaro, nizo abatubona bakwiye
kubanza kubona mbere yo kubona ko twambaye ipantaro. Umutima wacu niwo
Imana ishaka, niwo irebamo kandi ni nawo ituyemo. NTABWO IMANA YACU IREBA IBIGARAGARA, IREBA IBITAGARAGARA
kuko nayo itagaragara. Ntifatika ngo tuyifate, rero ntabwo kuba wambaye ipantaro bifite icyo biyibwiye, ibifite agaciro ni nyir’ukwambara ya pantaro icyo yambariyeho n’ibyo abamuzengurutse bamusomaho iyo avuga, akora, agenda, abana n’abandi, n’ibindi nk’ibyo. Wibuke ko nituva mu isi tutazajyana iyi mibiri twambaye none, tuzahindurwa mu kanya gato nk’ako guhumbya, ngo uko tuzamera ntikurerekanwa, icyo tuzicyo ni uko Yesu niyerekanwa tuzasa nawe(1 Abatesalonika 4 :17)
kuko nayo itagaragara. Ntifatika ngo tuyifate, rero ntabwo kuba wambaye ipantaro bifite icyo biyibwiye, ibifite agaciro ni nyir’ukwambara ya pantaro icyo yambariyeho n’ibyo abamuzengurutse bamusomaho iyo avuga, akora, agenda, abana n’abandi, n’ibindi nk’ibyo. Wibuke ko nituva mu isi tutazajyana iyi mibiri twambaye none, tuzahindurwa mu kanya gato nk’ako guhumbya, ngo uko tuzamera ntikurerekanwa, icyo tuzicyo ni uko Yesu niyerekanwa tuzasa nawe(1 Abatesalonika 4 :17)
Imirimo yacu niyo izerekana
imyambaro twambaye imbere iyo ariyo. Byaba ari akaga rero kuba utambara
ipantaro inyuma ntubonere imbere, ukarutwa n’uyambara kandi aboneye.
Imana idufashe kugirango turusheho gusobanukirwa n’ibyo idushakaho ko
ari amatunda y’umwuka wera arizo ngeso nziza, urukundo, ibyishimo,
amahoro no kwihangana.
Murakoze.adventistchurchconnect.org
Urakoze gusoma www.gituba.org, shyiraho igitekerezo cyawe, inama, , experiences zawe, duhe inkuru n'amafoto ku igitsina no ku urukundo kuri info@igituba.org
Kurikira iyi blog kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!