Kuba umukobwa bajya gusura umuhungu akagenda yambaye
akajipo kagufi cyangwa imyenda igararaza uko ateye, bishobora gukurura
umuhungu bikaba byatuma basambana bitari muri gahunda. Ibi byemezwa na
benshi mu bo twaganiriye haba kuri telefoone, kuri social media
zitandukanye, n’abo twihuriye imbonankune.
Utujipo tugufi (mini jupes) kimwe n’indi myenda igaragaza imiterere y’umubiri kandi iknzwe na benshi b’igitsina gore cyane cyane mu mujyi wa Kigali.
Benshi mu bo twaganiriye bavuga ko atari byiza ko umukobwa yajya gusura umuhungu yambaye mini kuko bishobora ku mukurira irari.
‘’Wenda si kuri bose , ariko nta kuntu wajya gusura umuhungu aho aba wambaye akajipo kagufi ngo abure kugira irari kereka atari muzima. Kwambara akajipo kagufi si byiza kereka nubusanzwe uwo mukobwa na we ashaka kugerageza uwo muhungu. Cyangwa se akambare ariko ntajyeyo wenyine, cyangwa yizeye ko ababyeyi b’umuhungu bahari’’. Uwineza Jeannette, umunyeshuri muri kaminuza ya Mount Kenya University mu kiganiro twagiranye.
Ntezimana Eliab, umunyeshuri muri kaminuza y’ u Rwanda ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho, yunga mu rya Jeannette akavuga ko umuhungu n’umukobwa bombi aria bantu agasaba abakobwa kujya Bambara bakikwiza igihe bagiye gusura abahungu.
‘’Kuko tureba tugacumura bi umuhungu ashobora kumurarikira tutiyibagije ko n’umukobwa ari umuntu bityo bakaba barya ubukwe bubisi., ibyiza ni uko bajya bambara bagakwiza ibice by’imibiri yabo twakwita iby’ibanga’’ Ntezimana.
Umukobwa twaganiriye kuri facebook utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko atari byiza ko umukobwa ajya gusura umuhungu yambaye mini kuko bishobora guteza ibibazo umuhungu anasaba bagenzi be kujya birinda gujya mu byumba cy’abahungu kenshi.
‘’kugenda wambaye akajipo gato sibyiza bishobora guprovoka umuhungu !inama nagira abakobwa bajye bagenda bikwije kdi birinde gufrequenta amachambre yaba chr babo !’’ Ariko nubwo bimeze bitya hari abasanga igihe umukobwa agiye gusura umukunzi kandi akaba akunda mini ntacyamubuza kuyambara. ‘’Biterwa numuhungu uwariwe !suppoze ugiye gusura boyfriend wawe kandi uziko abikunda iyo wambaye mini why not utayambara ?but ku bandi bahungu basanzwe ntabwo aribyiza’’ Umutesi Teta Fany.
Umukobwa twasanze muri boutique aho acuruzira Rwandex, twatangiye tumubaza niba hari ingaruka umukobwa yahura nazo igihe yagiye gusura umuhungu akagenda yambaye akajipo kagufi. Yagize ati : ‘’ingaruka zishobora ku mubaho cyane,bitewe ni uko uwo bari kumwe ashobora gukururwa n’iyo myenda yambaye akaba yahita akora ibyo atagambiriye’’
Uyu mucuruzi kazi yakomeje agira bagenzi be inama ku myenda bakwiye kwambara igihe bagiye gusura abahungu bitewe n’icyo bagamije.
‘’Inama nagira umukobwa igihe agiye gusura umuhungu w’inshuti(cher) igihe adateganya kuza gukorana nawe imibonano mpuzabitsina yagenda yambaye : ipantalo, kora cyangwa undi mwenda wose abona ko utari bworohereze umuhungu kubona ubwambure bwe’’
Nyamara n’ubwo bimeze bitya, hari abasanga ntacyo kuba umukobwa yakwambara akajipo kagufi igihe agiye gusura umuhungu ntacyo bitwaye kuko ngo kugirango basambane byaterwa n’icyo basanzwe batekereza cyangwa aho umuhungu yakuriye. Uyu ni mwe mubakora umwuga w’itangazamakuru twaganiriye ku urubuga rwa facebook utarashatse ko amazina ye atangazwa.
‘’Biterwa n’ikibari mu mitwe yaba umuhungu cyangwa umukobwa . umuhungu umenyereye urugero kujya kwoga haba ku ma piscines cyangwa plages ahabona abakobwa bambaye BIKINI ariko sinkeka ko ibyo byaba hari icyo bimubwira kiganisha ku busambanyi , akajipo gato sinkeka ko hari icyo gatwaye kereka ubwo uwo muhungu niba yarivukiye mu byaro akabaho abona abakobwa bakenyeye n’abambaye ingutiya , urumva ko atari wajyanaho minijupe.’’
Ikigaragara ni uko bitewe ni impamvu itumye umukobwa afata icyemzezo cyo kujya gusura umuhungu ariyo yamutera guhitamo umwenda ari bwambare. Ariko kuko ubusambanyi atari ikintu umuntu w’urubyiruko akwiye gukora, ikiba abakobwa bajya Bambara bakikwiza igihe bagiye gusura abahungu kandi nk’uko byagarutseho bakirinda gusura abahungu muri byumba byabo inchoro nyinshi.

0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!