Abaganga basobanura ko kwifungisha ku bagabo nta ngaruka bigira ku miterere y’akabariro (Ifoto/Interineti)
Mu gihe Abanyarwanda bakangurirwa kubyara abo bashoboye kurera,
uburyo butandukanye burimo ubwo kwifungisha burundu ku bagabo
(vasectomy) na bwo bukomeje kwitabirwa.
Raporo ku bijyanye n’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda (DHS 2010)
igaragaza ko umugore wize amashuri yisumbuye kuzamura abara abana 3, mu
gihe umugore utarize afite impuzandengo y’abana 5.4
Hari uburyo buhuriweho n’umugabo n’umugore bwo kuringaniza urubyaro nko gukoresha agakingirizo.
Usibye agakingirizo, abagore ni bo bafite ubundi buryo bwinshi bwo
kuringaniza urubyaro nk’udupira, ibinini, inshinge bikoreshwa mu
kuringaniza urubyaro mu gihe runaka ndetse no kwivungisha burundu.
Gusa abagabo na bo uburyo bwabo bwo kwifungisha burundu kubyara bwa
Vasectomy burahari kandi ngo bukaba butabuza ubushake bwo gukora
imibonano mpuzabitsina nk’uko abagore n’abagabo bamwe babikeka.
Dr Nzabonimpa Anicet ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro ikoresha
uburyo bwo kwifungisha burundu, avuga ko iyi gahunda yahozeho na mbere
mu Rwanda ariko igakorwa ku buryo busanzwe bwo kubaga bakoresheje
urwembe rwa kizungu (scalpel vasectomy = vasectomie avec bistouri).
Icyo gihe ngo abagabo babyifuzaga bari bake ndetse n’umubare w’abaganga babikoraga wari muto.
Kuva mu mwaka wa 2008, niho Leta y’u Rwanda ibinyujije muri
Minisiteri y’ubuzima yatangije gahunda yo gufunga abagabo hadakoreshejwe
urwembe.
Abagabo batangiye kubyitabira cyane cyane mu turere twa Nyabihu,
Gicumbi, Rulindo na Muhanga kuko ariho hari abaganga babihuguwemo.
Kuva mu mwaka wa 2010, u Rwanda rwatangije gahunda yo gufunga
abagabo hakoreshejwe tekiniki igezweho maze abaganga b’abanyarwanda
bayihugurwamo n’inzobere ziturutse mu bihugu bya Leta zunze ubumwe za
Amerika na Canada.
Dr. Nzabonimpa avuga ko iyo tekiniki yoroshye cyane kuyikora kuko
ngo itwara umwanya muto cyane kandi ikaba yakorerwa ku kigo nderabuzima
kuko nta bikoresho byinshi isaba (non scalpel vasectomy with
cauterization).
Agereranya icyo gikorwa no gukura ivunja kuko agasebe kagaragara mu gukora ubwo buryo kangana n’umwanya ivunja ricamo barikura.
Ati: "ntibisaba kubagwa, kudoda no gupfuka nyuma yo kubikora. Ni
uburyo bwo kuboneza urubyaro, bwizewe, bwa burundu, kandi butagira
ingaruka ku bagabo.”
Avuga ko abagabo bagenda babyitabira umunsi ku munsi ndetse n’abaganga ngo baragenda bahugurwa mu bitaro byose mu gihugu.
Ministeri y’ubuzima itangaza ko kuva muri 2008 kugeza muri Kamena 2014, umubare w’abagabo bamaze kwifungisha burundu ari 3898.
Dr. Anicet Nzabonimpa avuga ko ubwitabire mu gukoresha uburyo bwose
bwo kuboneza urubyaro bwa kizungu bugenda bwiyongera, aho byavuye kuri
6% mu mwaka wa 2000 bukagera kuri 58% muri 2013.
Yongeraho ko Minisante yifuza ko kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kizungu byazaba bigeze kuri 70% mu mwaka wa 2016.
http://www.facebook.com/Igitsina (Page)
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!