www.gituba.org
Nk’uko CNN yabitangaje, ibi birori bya Adult Swim Upfront Party byabereye ahitwa Terminal 5 mu Mujyi wa New York ahari imbaga y’abafana biganjemo urubyiruko. Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’mavuko yatunguye benshi ubwo yinjiraga mu nzu yabereyemo ibi birori yambaye ipantaro gusa nayo ibonerana cyane naho igice cyo hejuru amabere ari hanze.
Kwambara muri ubu buryo ntibyagwiririye Miley Cyrus dore ko mbere yo kwinjira mu birori yanditse kuri Instagram abwira abafana be ko agiye kubakorera agashya bityo bose akaba yarabashishikarizaga kuza kwifatanya na we.
Yagize ati “Muraza kwitabira igitaramo aho nzanye imyambarire itangaje, nambaye nk’ikinyugunyugu”
Nyuma y’ibi birori byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatatu, amafoto ya Miley Cyrus yambaye ubusa igice cyo hejuru yakwirakwijwe kuri internet benshi bakavuga ko yabikoze nk’ikimenyetso kigaragaza ko koko yayobotse inzira y’ubutinganyi nk’uko na we ubwe yabitangaje mu minsi yashize.
Miley Cyrus aherutse gutandukana n’umukunzi we Patrick Schwarzenegger biteguraga kubana nk’umugore n’umugabo. Mu byo bapfuye ahanini harimo gucana inyuma no kuba uyu mukobwa yarakoraga ibitaranyuraga mugenzi we.
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!