www.gituba.org
Ikigo cyo muri Australian gitunganya imyambaro y’abagabo cyakoze imyenda y’imbere imeze nk’iy’abagore giteganya ko izajya ishimisha abagore mugihe abagabo babo bayambaye ariko amafoto yayo ari kuvugisha abatari bake hose ku mbuga nkoranyambaga.
Ubusanzwe mu ngo zibanye neza umugore n’umugabo bajya bagira akanya ko kwishimana bagasetsanya, umugabo akaba yakwambara imwe mu myenda y’umugore we agamije kumushimisha no kumusetsa ariko ibi ntibikunze kuba akamenyero
Bibaho cyane ko umugabo yakwambara mu myenda y’umugore ariwe ubimusabye cyangwa ku mpamvu yindi runaka ariko ntibikunze kubaho ko umugore yasaba umugabo kwambara mu myenda ye y’imbere ndetse ntanaho bipfa kugaragara
Ubu bwoko bw’imyambaro bwakomotse mu kigo gitunganya imyenda y’abagabo mu gihugu cya Austraria nyma y’uko mu mwaka w’2008 abanyamideri Brent na Lara Krause bakoze iyi myenda ngo ihatane mu marushanwa ariko ntitsinde
Gusa ariko nti barekeye aho gukora iyi myenda ahubwo bakomeje kugenda bayamamaza ndetse bemeza ko imaze kugira abakiriya n’ubwo umubare w’abagabo bifuza kugura iyo myambaro mishya ukiri muke ariko ngo uragenda wiyongera
Iyi myambaro ngo ikomeje kugira abaguzi mu bihugu bya Russia, Canada , America …nyamara amafoto y’umunyamideri wambaye iyi myenda ari kuvugisha abatari abake nyuma y’aho bayamamaje no ku mbuga nkoranya mbaga
Iki kigo gikora iyi myenda kandi ngo kimaze kugira ubwoko burenga 8 muri uyu mwaka ndetse itangiye no kugira isoko mu bushinwa n’ahandi hatandukanye mu burayi
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!