Umugabo w’Umuhinde witwa Omar afite uburwayi budasanzwe bw’ibibyimba binini byamusaze umubiri we wose bitera benshi bamureba kumva bagize ikibazo bagashishwa.
Indwara ye izwi nka neurofibromatose, ikaba yandurira mu ruhererekane rwo mu masano (genetics), ishobora kwigaragaza mu buryo butandukanye. Kuri uyu we ngo iyi ndwara ye ntiyabaye nk’isanzwe kuko yakwirakwiye ku mubiri we mu buryo bukabije. Uyu mugabo abana n’ubu burwayi kuva afite imyaka 14, akaba abukomora kuri nyina umubyara nawe wari ufite ikibazo nk’iki ariko we bikaba bitari biri ku mubiri wose ahubwo ngo yari abifite ku biganza kandi byari byoroheje.
Iyi ndwara nta muti uraboneka wabasha kuyivura kuko ibibyimba bifatira ku myakura bitoroha kuba wabivura ku mpamvu z’uko n’iyo hageragejwe kuvura ibyo bibyimba bidashobora gushira mu mubiri, ahubwo birongera bigakura vuba.
Ubu burwayi bwe butuma benshi bamwinuba bikamubangamira no kuba yabasha kubona akazi, kuko we yivugira ko asanga yashobora gukora imirimo yose y’ingufu ariko nta wifuza kumuha akazi kubera uburwayi bwe kandi no kubona icumbi biramugora kuko benshi bamubwira ko batifuza ko yabanduza.
Nyamara uwo bashakanye, Farhat-un-Nisa avuga ko n’ubwo umugabo we amerewe gutyo, adashobora kumwinuba cyangwa ngo yumve yamusimbuza undi mugabo uwo ariwe wese.
"Nari nzi neza ko Omar ari umugabo mwiza. Agwa neza kandi agira ubuntu. Umuryango wanjye yagerageje kumbuza kenshi kuba nabana nawe, bageze n’aho bajya kumbariza umuganga mu izina ryanjye, ariko nemeye kwirengera ingaruka zose mbana nawe n’ubwo numvaga nta mbaraga zihagije mfite zo kumufasha gushira agahinda yari afite. Ubwo umuganga yatubwiraga ko nta muti wamuvura, Omar yacitse intege cyane. Kuva ubwo duhora turwana kugirango dukomeze kubaho ndetse twite ku muryango wacu."
N’ubwo uyu muryango wakomeje kubaho muri aka kaga kose, babashije kubyara abana bane ; umukobwa wabo afite imyaka 15, n’abahungu batatu b’imyaka 20, 18 na 12.
Farhat-un-Nisa na Omar, urukundo rudasanzwe
Ingorane bafite zikaba ari uko ubu n’uyu bucura bwabo nawe yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya se, n’ubwo rwose umugore we akomeje guhamya ko yishimiye uko abanye n’umugabo we.
0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!