Patricia Lefranc, yangirijwe bikomeye isura asutsweho aside sulifirike(acide sulfurque)kubera ko yari yahagaritse urukundo n’uwo bakundanaga witwa Richard Remes.
Ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugore w’imyaka 46 amaze kubagwa inshuro zirenga 86 akaba anategereje kongera kubagwa izindi nshuro 20.
Lefranc atangaza ko muri uko guhohoterwa n’uwari umukunzi we ijisho rye rimwe ritabona, urutoki rwe rwa mukubitarukoko rw’iburyo rwacitse(annulaire droite), ijuru rye ryangiritse bikabije ku buryo bisaba ko ashyirirwaho insimburazuru. Bikaba bimusaba kwambara masike(masque)kugira ngo ahishe imyobo iri mu maso kuko abamubonye bose bamwita igikoko(monstre).
Remes(wari umukunzi wa Lefranc) we yireguye imbere y ‘ubucamanza avuga ko atarazi ububi bw’‘iyo aside(acide surfurique).
Kuwa kabiri tariki 13 werurwe 2012 nibwo Remes yagejejwe imbere y’ubutabera kugira ngo asobanure ibyo aregwa, uru rubanza rukaba rugikomeza.


0 comments:
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!