Ubuhamya

Gukuna

Search This Blog

Ese koko gusambanwa n’uwiyita “umukozi w’Imana” byakugukiza Umuvumo karande?


Amafoto y'Igituba | Video so Guswera

www.gituba.org
Kenshi iyo ushatse kubwira uwiyita “umukozi w’Imana” ku bintu akora bidasanzwe ahita akubwira ko urimo “kurwanya umwuka w’Imana.” Rimwe ati “nagusengera ugapfa”, “ushaka gukora mu jisho ry’Imana?” “na Yesu baramurwanyije” ,”mfite uko mbana n’Imana yanjye”  n’ibindi.

Ntabwo ndibanda cyane ku bisubizo bitangwa, ahubwo icyo nshaka ko twumva ni iki: Ese koko umuntu wiyita umukozi w’Imana akubwiye ko Abarozi bakuvumye ko utazabona umugabo keretse gusa amaze kugusambanya koko Imana iba ibimuhishuriye? Igisubizo namwe mukihe.
Ushobora kugira ngo aya makuru ntafitiwe gihamya, ariko ibi biriho muri Kigali ndetse nahamwe mu ntara kandi hari n’abo byabayeho babyivugira. Akenshi iyo tubonye abantu bafite za Bibiliya, abenshi dukunze guhita turebera inyuma kuko ariho tubona. Tuti “uriya mukobwa ni umunyamasengesho.” Ariko si kuri bose kuko hari abatangiye kwicuza impamvu baba bagiye muri ayo masengesho.
Ese koko gusambanwa n’uwiyita “umukozi w’Imana” ni ukugukiza Umuvumo wa karande?
Ese ikibazo ubundi twagishyira kuri nde? Ku ba pasitoro? Ku bakristo? Ku bahanuzi? Kuri RGB ko ariyo ifite amadini n’amatorero mu nshingano?
Umutangabuhamya twaganiriye ariko ansaba kudatangaza amazina ye. Yambwiye ko umunsi umwe muri Nzeli 2014 mu nzu ye, umukobwa w’inshuti yamusabye ko yamutiza icyumba ko ashaka ko pasiteri azaza kumusengera. Nawe arakimuha. Mu magambo ye yarambwiye ati ” ubwo navuye ku ishuri nsanga nyine uwo mukobwa ari kumwe n’uwo mupasiteri mu cyumba bafunze. Ubwo nahise nicara muri Saloon ntegereza ko basohoka. Bagisohoka umukobwa akinkubita amaso yahise arira atekereje ibyo amaze gukorerwa. Pasiteri nawe n’amasoni menshi  atangira kunyibwiza ubusa ngo nanjye Imana iranshaka, ngo inkureho imivumo ya Karande. Bitewe n’umujinya nari mfite y’uburyo natije icyumba nzi ngo ni ugusenga kandi bagiye gusambana numvaga nahita muniga.”
pasteur
Uyu mukobwa yakomeje agira ati “natunguwe no kumva icyo gipasiteri cy’igitekamutwe gitangiye kumbwira ubuzima nanyuzemo bwose ngo ni Imana ibigihishurira ariko kuko nari mfite umujinya nahise mubwira ngo mva imbere uzajye gutekera imitwe abandi. Cyasohokanye isoni kiragenda.
Mbajije uwo mukobwa cyavugaga ko cyamukuragaho imivumo, yambwiye ko cyamubwiye ngo imivumo imuvaho ari uko kimusambanyije, ngo nawe arabyemera. Yambwiye ko yabanje kumwoza n’isabune muri sexe  n’amavuta ya Vaseline arangije ngo aramusambanya, arangije ngo aramusengera ariko ngo byose yabanje kumutera ubwoba”
Akimbwira ibi, njye nahise nsa n’uguye mu kantu. Ariko ambwira ko hari n’abandi bakobwa azi uwo mugabo abikorera ndetse ko akiba muri Kigali.
Ntihaciye iminsi myinshi nyuma y’iyi nkuru numva kuri Radio imwe mu Rwanda umwe mu ba Apotre arimo kwigisha ijambo ry’Imana mu gitondo. Avuga ko hari umugore uherutse kuza ngo amusengere ngo amusige amavuta. Maze uwo mugore  amubwira ko atamenyereye ko asigwa amavuta ku gahanga. Apotre yavuze ko uwo mugore yamusabye ko abanza akamukuramo imyenda yose kuko ngo amenyereye abamusiga amavuta umubiri wose.Gusa ngo Apotre yahise abona ko uwo mugore yuzuye abadayimoni.
Nyuma y’icyumweru nanone numvise ibi, naganiriye n’undi mugabo nawe hano muri Kigali ambwira amakuru ajya gusa n’ariya ariko yo umupasiteri akaba yari umugore, asaba abasore ko yabakuraho imivumo baryamanye nawe.
Izi ngero  zose zihita zituma nibaza ngo “ese ubundi iyo ni imivumo abo bapasitoro baba bakura muri abo bayoboke babo cyangwa ni imyuka  mibi babashyiramo? Ese ubundi iki kibazo twakibaza abanyamadini bagenzi babo cyangwa twakibaza abakorerwa aya mahano?”
Aya makuru ajya gusa n’indi nkuru nigeze gutara muri Kigali, aho umugabo yari afite icyumba cy’amasengesho, ariko asengera abakobwa gusa ibyo bitaga “Guhanurirwa”. Icyari kibabaje ni uko muri abo bahasengeraga umwe muri abo bakobwa yagomba kurarana n’uwo musore, ejo abandi bakaza bahamusanga. Sinatangajwe no kuba akora ibyo ahubwo natangajwe n’ibitutsi yantutse amaze kumenya ko ndi umunyamakuru ko natangaje iyo nkuru. Ati “ndakuvumye,…”n’ibindi ntasubiramo
Byatumye nibaza nti “ubundi ni nde utuma abakobwa bashukika kugeza aho babeshwa ko kugira ngo bazabone umugabo, cyangwa bazabyare ari ngombwa kuryamana n’abiyita abakozi b’Imana?”
Hari abumva izi nkuru bakumva ni ibintu abantu batavugaho ” ngo ni abakozi b’Imana ngo Imana niyo ibazi n’ibindi.
Ariko reka turebe iki kibazo mu buryo bwimbitse. Aba bantu iyo basambana ntibakoresha udukingirizo cyangwa se byibuze ngo uwo baryamanye bamugire umugore. Ibi bivuze ko harimo ingaruka nyinshi zo gukwirakwiza  no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka Virusi itera SIDA.
Ikindi kiyongeyeho ni uko ibi bikorerwa mu biyita abahanuzi, cyangwa abakozi b’Imana.Ndetse ugasanga akenshi bakoresha gutera umuntu ubwoba ko bamusengera agapfa igihe cyose haba hari umuntu ugerageje kubereka ko ari amakosa.
Ntawagira impungenge zo kwemeza aya makuru, kuko uyu munsi mu Rwanda hari amadini arenga 3000 ariko agera ku 1000 muri yo. ni yo yahawe ubuzima gatozi n’ikigo cy’ igihugu cy’imiyoborere (RGB) bwo gusenga mu ruhame. Bivuze ko agera ku bihumbi bibiri asenga rwihishwa. Amwe agasengera mu byumba by’inzu zituwemo, muri Salle za Hoteli, mu tubare, ndetse no mu nsengero zitemewe. Sinshatse kuvuga ko abadafite ubuzimagatozi bose bakora ibyo twahereyeho, ariko n’ababikora nta nsengero zizwi bafite ni ugukoresha iturufu yo guhanura.
Nibwira ko niba koko bakorera Imana, bakurikiza ibyo Bibiliya yigisha. Naho ntawatinya kuvuga ko ari imyuka mibi ibakoresha.Ndetse n’ubwo bigoye numva abakristo bareka gushukwa no kubeshywa ndetse aho babibonye bakabimesha inzego z’umutekano.

http://www.facebook.com/Igitsina (Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Shyiraho igitekerezo cyawe!